UNESCO yahishuye kimwe mu bidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco mu Rwanda (UNESCO) , ryahishuye ko mu Rwanda kimwe no mu bindi bihugu bikennye ku Isi ireme ry’uburezi rikomeje kudindizwa n’ubucucike mu mashuri.

Mu butumwa UNESCO yageneye umunsi mpuzamahanga wahariwe gusoma, kubara no kwandika,wizihijwe kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Nzeli 2015, bwagarutse ku mpungenge uyu muryango utewe no kuba ibihugu byaragerageje gushyira abana mu mashuri ariko gukurikirana no kugenzura ireme ry’uburezi bahabwa bikagorana.

UNESCO ishima intambwe ishimishije u Rwanda rwateye mu kurwanya ubujiji ruharanira uburezi kuri bose, aho 96% by’abana bato babasha kujya mu ishuri. Ugereranyije n’ibindi bihugu, u Rwanda ruhagaze neza kuri iyi ngingo.

Ushinzwe porogaramu z’ubuzima n’uburezi muri UNESCO, Andrew Gasozi Ntwali, avuga ko iyi ntambwe igomba kugendana no kugenzura niba uyu mubare w’abagana ishuri uhabwa uburezi bufite ireme kuko ku Isi nibura abantu miliyoni 250 bajya mu ishuri ariko bakavayo batazi gusoma, kwandika no kubara.

Ntwali yavuze ko iki kimenyetso cyo kudindira kw’ireme ry’uburezi ari ikibazo u Rwanda rusangiye n’ibindi bihugu byinshi ku Isi byiganjemo ibikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Yashimangiye ko ubucucike mu mashuri buturuka kuri gahunda y’ikinyagihumbi igamije uburezi kuri bose yagoye cyane ibihugu bifite abarimu bake, amashuri make n’ibikoresho bidahagije.

Yagize ati “Niba umwarimu afite abana bageze kuri 50 mu ishuri rimwe, bose ntabwo yabasha kubakurikirana neza kuko iyo ugize umubare munini w’abanyeshuri bakurikiranwa n’umwarimu umwe, rya reme ry’uburezi riragabanuka. Twabashije kubashyira mu ishuri ariko hakwiye ingamba ku buryo umwana ujya ku ishuri yiga agakurikiranwa na mwarimu.’’

UNESCO iteganya ko mu Rwanda nibura umwarimu agomba kwigisha abanyeshuri bari hagati ya 30 na 35. Ibi ariko ngo ntibyakunda kuko ingaruka zose zituruka ku mubare w’abana bavuka, aho impuzandengo ari abana batanu ku mugore umwe mu Rwanda.

Impamvu y’ubucucike mu mashuri igarukwaho ni abarimu batandukanye badahwema kugaragaza ko kwigisha abana barenga 60 ari imvune igira uruhare mu igabanuka ry’ireme ry’uburezi batanga.

Izindi mpamvu zigarukwaho mu zidindiza ireme ry’uburezi mu Rwanda ni ikibazo cy’imitangire y’akazi k’ubwarimu itanyuze mu ipiganwa, ikibazo cy’ururimi rw’icyongereza rwigishwamo, n’icy’abarimu bahembwa amafaranga y’intica ntikize usanga bashaka ibindi bintu bikorera ku ruhande.

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here