Menya bimwe mubyagufasha kuba umwalimu mwiza

biba byiza kwigisha abana uvangamo n'ibimenyetso bibafasha kumva neza isomo[photo archieves]

Nubwo nta muntu utagira inenge, ariko mu gihe uri umwarimu biragora cyane ko wanyura abanyeshuri bose wigisha, birumvikana ko twese dutandukanye mu mico no mu myifatire  no mu buryo dukoramo ibikorwa byacu n’abanyeshuri rero nabo nuko bameze, buri umwe aba afite uburyo yigamo amasomo ye kugirango abashe kugera ku nsinzi.

biba byiza kwigisha abana uvangamo n’ibimenyetso bibafasha kumva neza isomo[photo archieves]

Mu gihe wowe mwarimu imyigishirize yawe ihuye n’imyigire y’umwe mu banyeshuri bawe, icyo gihe umunyeshuri azumva ko ari wowe mwarimu mwiza w’ibihe byose.

Ariko niba wigisha abanyeshuri barenga 50 mu ishuri rimwe, ntabwo bose bazanyurwa n’imyigishirize  yawe .

Ariko uba ugomba kubera abanyeshuri bawe umwarimu mwiza kandi bishimira,ikintu cy’ingenzi uba ugomba kwitaho ni ukubatega amatwi kandi ubagaragariza ko ubitayeho.

 urubuga busyteacher.org   ruvuga ko  hari ibintu rwabajije abanyeshuri abarimu bashobora gukurikiza mu gutanga amasomo maze bigafasha mwarimu uburyo yatangamo isomo rye neza.

Birumvikana ko umwarimu yigisha abanyeshuri, ariko ni byiza ko n’abanyeshuri hari icyo bigisha umwarimu, mu gihe ushaka ko abanyeshuri bakubona nk’umwarimu ubaha uburezi bufite ireme, ntabwo ugomba kwirengagiza na rimwe ibyo bakubwiye. Ugomba kureka abanyeshuri bakagufasha ku babera umwarimu mwiza w’igitangaza mu buzima bwabo.

Nkuko abanyeshuri babitangarije urubuga twababwiye hejuru, dore bimwe mu bintu umwarimu agomba gukora kugirango abere abanyeshuri be umwarimu mwiza.

  1. Umwarimu mwiza agomba kuba yifitiye ikizere mu kazi ke akora.

      Ubuzima bw’abanyeshuri buba butandukanye cyane harubwo umunyeshuri yaza yahuye nibintu byinshi bituma adahita atangira gukora ibikenewe byose ngo imyigireye igende neza,mwarimu aba agomba kujya mumwanya wumubyeyi akamwumva,akamenya ibyamubayeho agashaka uko amufasha kugaruka kumurongo.

  1. Umwarimu mwiza agomba kuba inshuti y’abanyeshuri ariko ntakabye.

Abanyeshuri ntibashimishwa na mwarimu mugihe yatangiye kwitwara nkabo.

Ganiriza abanyeshuri,ubafashe mubikorwa bijyanye na ishuri ariko niyo waba uri mumyaka nkiyabo uzirikane ko uri umwarimu wabo.bivuga imvugo zigezweho ngo nawe wisange wazikoresheje kabone niyo waba uzikoresha kubandi batari abanyeshuri kuko ibi byatumwa batakubonamo ubunyamwuga.

  1. Umwarimu mwiza agomba kumenya gukoresha igihe neza.

Ibuka ko uri umwarimu kandi winjiye mwishuri,abanyeshuri ntibakunda umwarimu winjira aho kubaha isomo runaka agatangira kubabwira ibijyanye na ubuzima bwe,ukuntu akiri umwana byari bimeze kandi wenda bitavamo na urugero ku isomo bagiye kwiga.

Ibuka koabanyeshuri bakeneye icyo gihe kugira ngo bige batagikeneye kugira ngo bumve ubuzima bwa mwarimu.

  1. Umwarimu mwiza agomba kuba azi gutanga ubusobanuro muburyo bwinshi butandukanye

Mwarimu,ibuka ko abanyeshuri bagira uburyo bwo kumva ibintu butandukanye.

Kabone niyo waba uzi gusobanura isomo kuburyo na wamunyeshuri ubyumva nyuma yabandi ahita aryumva,gerageza urisobanure kenshi kandi ukoresha uburyo butandukanye kugira ngo buri munyeshuri aryumve.

mu gice gikurikira ikinyamakuru muburezi.com tuzongera tubagezeho n’ibindi byagufasha kuguma uri umwalimu w’indashyirwa

ubwanditsi

3 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here