Abarimu bazatsindwa ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga bashobora kwirukanwa

Dr Ndayambaje Irénée ubwo yaganiraga n'abarimu

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe uburezi, REB, Dr Ndayambaje Irénée, yabwiye abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye ko hakenewe abafite ubushobozi bujyanye n’akazi bakora, abadashoboye bagasezererwa kuko igihugu kitagera ku ireme ry’uburezi igihe n’abarimu bagicumbagira.

Dr Ndayambaje Irénée ubwo yaganiraga n’abarimu

Ibi yabigarutseho mu Cyumweru gishize ubwo yafunguraga ku mugaragaro amahugurwa y’abarimu bazahugura abandi ku ikoranabuhanga n’abayobozi b’ibigo by’amashuri yatangijwe ku wa 15 Nyakanga 2018 akazasozwa mu Kwakira 2018.

Dr Ndayambaje yavuze ko binyuze mu kizamini cy’ikoranabuhanga n’Icyongereza ku barimu basanzwe mu kazi sanzwe mu kazi n’abashya bashaka kukinjiramo, utsinzwe azajya ahabwa andi mahirwe ariko unaniwe agasimbuzwa abashoboye.

Yagize ati “Iyo bavuze ireme ry’uburezi duhera ku barimu, kuko ntitwarigeraho natwe tugicumbagira. Ubu abo tugomba gukomezanya ni abagaragaza ubwemarare mu kazi kabo, bihugura, bakora ubushakashatsi n’ibindi bibafasha kunoza akazi neza.”

“Ubu mu burezi umuryango wo kwinjira urafunganye, ariko uwo gusohoka ni mugari, yaba abinjira mu kazi n’abagasanzwemo bagomba gukora ikizamini cy’ikoranabuhanga n’Icyongereza, abasanzwemo nibakigaragazamo intege nke tuzabafasha kwifasha, nibyanga basezererwe hakomeze abashoboye. Ibi ni byo bizadufasha kugera kuri rya reme ry’uburezi u Rwanda rwifuza.”

Bamwe muri aba barimu biyemeje gukora ibishoboka byose bakagaragaza impinduka mu kazi kabo, aya mahugurwa bahabwa akazabasha cyane kunoza umurimo wabo.

Banyiture Leonard yagize ati “Ikigaragara ni uko uburezi bwa kera butandukanye n’ubwubu, ni yo mpamvu natwe dusabwa guhindura imikorere tugaha abana bacu ibizabafasha guhangana n’abo bazasanga ku isoko ry’umurimo, cyane mu ikoranabuhanga n’Icyongereza. Aya mahugurwa aje ari inyunganizi izadufasha kubigeraho.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa by’umushinga VVOB Rwanda wita ku iterambere ry’uburezi, avuga ko aya mahugurwa azarangira ageze ku barimu bose mu gihugu.

Yagize ati “Aya mahugurwa afite intego yo kugera ku barimu bose bigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye, twahisemo bake nabo bazahugura bagenzi babo n’abayobozi b’ibigo by’amashuri, ibi bigamije gufatanya na Leta gusenyera umugozi umwe wo kugera ku ireme ry’uburezi nyaryo cyane mu ikoranabuhanga n’Icyongereza.”

Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa abarimu bigisha mu mashuri abanza n’ayisumubuye barenga ibihumbi 63 aho bose batenganyirijwe kuzakora ikizamini cy’Icyongereza n’ikoranabuhanga, ku ikubitiro hakazahugurwa abasaga ibihumbi 38000 bo mu turere 14 nabo bazahugura abandi.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here