Ni gute umunyeshuri yakwitegura ikizamini cya leta mugihe hari icyiciro cy’amashuri ari gusoza.

Mu Rwanda, abanyeshure basoza  amashuri abanza,ikiciro rusange ndetse n’ayisumbuye bakora ikizamini cya leta kibaha uburenganzira bwo kwinjira mucyiciro cy’amashuri gikurikira, icyo kizamini gikorwa basoza umwaka w’amashuri. Kuri ubu abanyeshuri bakaba bitegura kuruhuka igihembwe cya kabiri bivugako ikiruhuko kigihembwe cya gatatu bazakizamo bamaze gukora icyizamini cya leta.

Niyo mpamvu ikinyamakuru cyanyu muburezi.com cyegereye inzobere zitandukanye mubijyanye na uburezi kugira ngo batubwire icyo umunyeshuri,umubyeyi/umureberera ndetse n’abarezi/abarimu bakora kugira ngo bitegure neza maze umunyeshuri azatsinde neza ikizamini cya leta.

Icyo kizamini gikorwa basoza umwaka w’amashuri kuko aribwo abanyeshuri baba bamaze kwiga ibiteganwa na integanyanyigisho byose. Kenshi nakenshi usanga abanyeshuri bibagora gutegura icyi kizami bitewe n’impamvu nyinshi bikabaviramo no kucyitwaramo nabi.
Dukunze kubona ko iyo abanyeshuri baje mubiruhuko bajya mu gutegura iminsi mikuru hari n’ abategura kujya gutembera, gusura inshuti n’imiryango, gusohoka mubirori bitandukanye nibindi byinshi byo kwinezeza.
Ibyo rero akenshi bikunda kugira ingaruka mbi mu gutegura ikizamini cya leta ari nacyo kiba gikomeye kugirango umunyeshure ashobore kujya mucyiciro gikurikira.

Hakaba hari inama zitandukanye zatanzwe kubanyeshuri,ababyeyi/ababareberera ndetse n’abarezi

Hari impanuro abo twaganiriye bagiye bahurizaho harimo, kuba abanyeshuri bagerageza bakita kugutegura ikizamini cya leta bakigera ku ishuri kumunsi wambere. Baharanira kumenya ibyo bize byose ndetse bakanasobanuza mugihe hari icyo batasobanukiwe neza. Mugihe hasigaye amezi atandatu (6) ngo ikizamini gikorwe ntakindi bakabaye batekerezaho uretse gushyira imbere amasomo iminsi mikuru nayo bakazayitegura  basoje ikizamini.

Ngo,Ababyeyi nabo,bakwiye gushishikariza abana kwiga bashyizeho umwete mu gutegura icyizamini bakabaha n’ubufasha mugihe hari aho bikenewe dore ko hari n’abibuka ko hari ikizamini kibategereje bucya bajya kugikora.

Abayobozi b’amashuri nabo bategura igihe cyo gusubiramo amasomo ku ishuri bafasha abarimu gusoza ibiteganywa na integanyanyigisho hakiri umwanya uhagije watuma bafasha abanyeshuri mubyo batumvise neza.

Abayobozi ndetse n’abarimu ngo bakagombye guhugura abanyeshuri mumyitwarire y’icyizami kuko ngo hari nabatsindwa kubera ubwoba.

Tubibutse ko hari ingingo ushaka ko twazavugaho watwandikira kuri

Email:muburezi@gmail.com

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here