Bamwe mubanyeshuri batangiye ibiruhuko kuwa 28 nyakanga 2018 mugihe hari abandi bazabitangira kuwa 03 kanama 2018 bitewe n’imyiteguro y’Imikino ihuza ibigo by’amashuri yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA).

Tariki ya 14 Mutarama 2018 nibwo Ishyirahamwe ry’Imikino ihuza ibigo by’amashuri yo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (FEASSSA) ryatangaje ko Akarere ka Musanze kujuje ibyangombwa byo kwakira iyi mikino izabera mu Rwanda muri Kanama 2018.

Irushanwa rizakinwa mu byiciro 22 bikubiye mu mikino itandukanye, mu mikino izakinwa harimo:
1. Football (abahungu n’abakobwa)
2. Volleyball(abahungu n’abakobwa)
3. Netball(abakobwa)
4. Rugby (Abahungu)
5. Handball(abakobwa n’abahungu)
6. Table Tennis(abahungu n’abakobwa)
7. Bidminton (abahungu n’abakobwa)
8. Gusiganwa ku maguru(abahungu n’abakobwa)
9. Swimming(abahungu n’abakobwa).

Murwego rwo gutegura neza amarushanwa no kwakira abashyitsi amwe mumashuri yo mukarere ka musanze akaba yaremerewe kujya mubiruhuko kuya 28 nyakanga nkuko bigaragara kwitangazo ryatangajwe na minisiteri y’uburezi.

Itangazo rijyanye n’isozwa ry’igihembwe cya kabiri cy’umwaka w’amashuri 2018

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here