Perezida Kagame yasoje itorero Indangamirwa icyiciro cya 11. Mu butumwa bwe, Umukuru w’igihugu yasabye abanyeshuri biga mu mahanga guhitamo icyateza igihugu imbere.

Itorero Indangamirwa Icyiciro cya 11 ryitabiriwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri biga mu mahanga, urwabaye indashyikirwa muri za minisiteri n’ibigo bya Leta, abayobozi b’ibigo by’amashuri mu turere n’intore z’indashyikirwa zavuye ku rugerero ruciye ingando bose bagera kuri 568. Iri torero ryasojwe rifite intego yo “kubaka Umunyarwanda ukunda igihugu n’umurimo, ufite indangagaciro z’umuco Nyarwanda.”

Itorero ry’uyu mwaka ryatangiye tariki 29 Kamena 2018, uru rubyiruko rukaba rumaze  igihe cy’ibyumweru bitanu rutozwa indangagaciro z’igihugu mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro giherereye mu Karere ka Gatsibo.

Uru rubyiruko kandi rwatojwe gahunda zitandukanye zirimo imyitozo ya gisirikare, ubutasi no kurwanya iterabwoba, banasobanurirwa kuri politiki igamije guteza imbere u Rwanda. Banatemberejwe mu bice bitandukanye biranga amateka y’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yabanje kwitegereza uko abitabiriye iri torero bashyira mu bikorwa amasomo ya gisirikare bahawe, aho berekanye uko barwanya umwanzi wateye bifashije imbunda, banerekana uko barwanya umwanzi batifashishije intwaro, ibizwi mu mikino njyarugamba.

 

Perezida w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yashimiye Perezida Kagame wagaruye umuco wo kujyana mu itorero Abanyarwanda, aho bigishwa amasomo yo gukunda igihugu.

Yagize ati “Mwebwe ubwanyu mwanze ko Abanyarwanda babaho bavoma ibirohwa, baramya intwari zitari izabo, mwanze ko abantu bakomeza kubaho batekereza ibirangirana n’igihe cyabo, mugarura itorero.”

Mu butuma bwibanze ku kamaro k’itorero no kurangwa n’indangagaciro ritanga, Umukuru w’igihugu yavuze ko itorero rifite amateka ari umuco w’uburezi.

Yagize ati “Mu muco Nyarwanda harimo ibikorwa n’uburyo bwo kubaka umunyarwanda no kubaka u Rwanda. Dukwiriye kubakira kuri ibyo ngibyo tukubaka u Rwanda rushya rutagira Abanyarwanda b’impfabusa.”

Umukuru w’igihugu yasabye abanyeshuri biga mu mahanga guhitamo icyateza igihugu imbere.

Yagize ati “Ucyambuka umupaka, kurinda ugera mu bilometero ibihumbi aho abantu bajya hatandukanye, ugenda uhura n’ibibi, si byo? Nujya kwambuka umupaka rero ujya aho ushaka kujya aho ari ho hose, ujye uhera ko uvuga ngo ‘nambutse uyu mupaka ariko ngomba guhitamo ibizanyubaka, ibyo nzasubirana imuhira iwacu, bizubaka abanjye bikubaka n’igihugu cyanjye.”

Yakomeje ababwira ko ubumenyi bwo mu ishuri, yaba ikoranabuhanga na siyansi, “ubushyize mu muntu utari muzima bupfa ubusa.”

Umukuru w’igihugu yamaze impungenge abatinya kujya mu gisirikareAbasobanurira  ko ubu igisirikare u Rwanda rufite ari icy’umwuga ku buryo ubumenyi uwacyinjiyemo asanzwe afite afashwa gukomeza kubukoresha.

Ati “Iyo wabigiyemo ntibikubuza gukomeza undi mwuga wari ufite. Niba wari enjeniyeri, muganga, umunyamategeko, ubukungu […] icyo wize cyose, icyo wakoraga cyose gisigaye kijyana n’uyu mwuga.”

photo:Internet

 

 

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here