Abagana expo barashima serivise n’ibicuruzwa bya entreprize Urwibutso, bakanashima college foundation sina Gerard.

Mu gihe Imurikagurisha mpuzamahanga rya Kigali (EXPO 2018) riri kuba ku nshuro yaryo ya 21 kuva ku wa 26 Nyakanga kugera ku wa 15 Kanama 2018.

Entreprise Urwibutso ni imwe mubari kumurika ibyo bakora bikurura benshi mubagana expo kuva batangira kuyitabira dore ko burimwaka bagira igicuruzwa gishya bazanira abakiriye muri expo. Kuri iyinshuro bakaba bazanye AKO.

AKO, igicuruzwa gishya cyazanwe na entreprize urwibutso

 

Abagana expo bavuga ko batangazwa n’ibicuruzwa bya entreprize Urwibutso.

Uwitwa karangwa Emmanuel ubwo yaganiriga na umunyamakuru wa muburezi.com yamutangarije ko “Uretse ibicuruzwa bihora ari bishya kuri nyirangarama birimo ibinyobwa by’umwimerere,ibiribwa,serivisi nziza ziherekejwe n’imyidagaduro itandukanye,kurubu noneho ni agahebuzo kuko bazanye mayoneze nziza yitwa ako ” yongeyeho ko “ umwana wawe yiga muri college foundation sina Gerald waba wizeyeko azibeshaho. Ureba ibyo bakora ugasanga bihuye nibyo bigisha bityo ntamunyeshuri waho  waba wiga nko kongerera agaciro ibikomoka kumusaruro wajya kwimenyereza umwuga ngo abure aho abikorera.”

imyidagaduro itandukanye

Tuganira nuwitwa akimana donatha waruje muri expo bwambere yagize ati:” ndatangaye kuko najyaga mbona bike mu ibicuruzwa byo kwa nyirangama ariko ubu mbonye imirima myiza bahingamo imbuto zitandukanye mbonye ibirenze agashya akabanga akandi akarusho akarabo n’ibindi bitandukanye gusa ntangajwe nukuntu bakirana abantu ubwuzu n’urugwiro. Ntanubwo narinzi ko bagira ishuri, mbese waje muri expo ntugere kwa Nyirangarama ngo wigurire ibyiza bikorerwa iwacu waba uhomba.”

Umunyamakuru yashatse kumenya niba ibyo bavuga ari ukuri yigerera kuri entreprize Urwibutso, akihagera yasanze abantu ari benshi bishimye serivise nziza ibicuruzwa byiza bibereye amaso kuburyo budasanzwe aho bakwereka ibinyobwa byiza bitandukanye ibyokurya byiza kuburyo buri muntu wese ahisanga.

Tuganira na sina gerad nyiri entreprize urwibutso yadutangarije ko serevise nziza ariyo ituma umuntu atera imbere kandi ko gukora ibintu byiza biguteza imbere ndetse bikanateza imbere igihugu nabagituye.

Akomeza avugako afite ibicuruzwa byinshi abanyarwanda nabanyamahanga bakeneye kandi ko kuba ibyo akora biva mubyiwacu bimutera ishema. Yasoje asaba abanyarwanda kugira serivise nziza no kurushaho guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here