Orphan’s Hope Entertainment Organization (OHEO) yasuye abanyeshuri biga kukigo cy’amashuri cya EPAS giherereye mu karere ka Nyarugenge

Orphan’s Hope Entertainment Organization umuryango urengera abana b’ipfubyi kubijyanye no kubakorera ubuvugizi kuburenganzira bwabo .

 

Niyosonge uyobora OHEO yasabye aba banyeshuri kuba aribo bafata iyambere bategura ejo habo, yagize ati:”Mbere yuko ubona ubufasha nawe ubanza kwifasha , ubu muri kubona uburere mukesha ababyeyi n’abarimu ariko nimwe mushyira mungiro ibyo babafashamo”. Yakomeje avuga ko iyo wibeshye ho gato ntubashe gukurikiza neza ibyo usabwa ukiri muto ube umwana w’intangarugero birangira wangiritse aho wisanga mu kiciro cy’abana bafata ibiyobyabwenge n’ibindi. Kandi iyo ugeze aho  ufata ibiyobyabwenge  uba wangiritse ntakizere cyejo hazaza.

Muri iki gikorwa abana bose bibumbiye muri za Club zitandukanye zirimo Ubumwe n’ubwiyunge, kurwanya SIDA n’ibiyobyabwenge n’ibindi berekanye ko bafite akamaro ndetse bemeza ko no mubiruhuko bazakomeza kwigisha nongusobanurira bagenzi babo.

Rusingizandekwe Antoine umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya EPAS yavuze ko bari mubikorwa bijyanye no kwerekana bimwe mubyo abana bakoze , yagize ati:’’Turi mubikorwa aho muri iki kigo abana bibumbiye muri za Club zitandukanye hagamije kwigishanya ubwabo kuko harimo abibumbiye muri Club zirwanya ibiyobyabwenge, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi kandi bimaze gutanga umusaruro”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abana ndetse n’ababyeyi kutarangara muri ibi biruhuko bagiyemo ko bakwiriye gufatanya ibi biruhuko ntibizabapfire ubusa.

Uwayezu Just wiga mu mwaka wa gatatu uri muri Club ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yatangarije muburezi.com ko bibumbiye muri Club bagamije kwereka urubyiruko ubibi bw’ibiyobyabwenge, ati:’’Ndumwe mu banyamuryango ba Club yo kurwanya ibiyobyabwenge hano ku ishuri , turi kwerekana ububi bw’ibiyobyabwenge cyane dusobanurira bagenzi bacu ko ntakiza kivamo usibye kubicira ubuzima bakangirika bakiri bato”

Basoje basaba abanyeshuri bose muri rusange kuzarangwa nimyitwarire myiza muribi biruhuko.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here