Ese 1G-2G-3G-4G-5G mu ikoranabuhanga bivuze iki?

izo ni telefone zakoreshwa muri 1G ya interineti[photo]

Benshi dukunze kwibaza kubijyanye ni ibyiciro bya interineti aho twumva ngo habayeho  1G hashize igihe runaka haza  2G , ese ibi bishatse kuvuga iki? kuki  twumva ngo haje 1G nyuma tukumva ngo yasimbuwe na 2 G? ndetse nibindi byiciro bitandukanye bigakomerezaho.

izo ni telefone zakoreshwaga muri 1G  (photo interineti)

Uyu munsi muri iyinkuru tugiye gusobanura buri cyiciro cyose uko cyaje nuburyo cyagiye gisimburana nikindi nibyagendaga bigerwaho muri buri cyiciro kugeza kucyo turiho ubungubu aricyo 4G, twitegura kwinjira muri 5G.

Reka duhere kuri:

1G

Iyi generation ya interineti cyangwa murandasi yatangiye mu mwaka 1979 ikaba yarashyizwe hanze mugihugu cy’Ubuyapani, ubu buryo bwifashishwaga mukohereza amakuru (radio signals) muburyo buri analog aha nibwo buryo bwabanje gusa ntibyaba byoroshye kuko habonekaga imbogamizi  mukohereza amakuru ku ntera ndende.

Icyi cyiciro turi gusobanura cya 1G nicyo cyabanje mubijyanye nubushoboshozi bwitumanaho cyangwa mwihanahana makuru cyikaba cyaratangiye gukora neza guhera 1980 kugeza 1990.

Iyi jenerasiyo ya mbere kandi yabaga ifite umupaka , kuko yakoreshwaga mubigo byagisirikari na goverinoma zitandukanye za leta ninganda zitandukaye gusa.

Aha muri iyi generation kandi twavugamo ko uburyo bwo kohereza ijwi bwabaga aribubi , ama telephone yakoreshwaga yabaga ari manini cyane ugereranyije nizo muri generation yayisimbuye(2G) gusa aha ntitwabura kuvuga ko aribwo buryo bwiza bushoboka bwari buhari muricyo gihe cyose , aha nubwo byabaga bitameze neza ariko niryo koranabuhanga ryambere ryagaragaye.

Ishusho ya telephone zifashishwaga isa gutya:

photo interineti
photo interineti

Ikindi twavuga muri generation kandi nkuko tubibona kuriyo foto iri hejuru iriho amatelefone manini ugererayije nayuyumunsi.

Mu nkuru ikurikira tuzabagezaho icyiciro cya interineti kitwa 2G uko cyagiyeho ndetse nibyo cyakoraga.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here