Dore impamvu umubyeyi akwiye kujyana umwana we mu ishuri ry’incuke

Ukwibyara gutera umubyeyi Ineza . iyo umubyeyi abyaye umwana maze uwo mwana akaba umunyabwenge, akagira ubuzima bwiza , akagira imico myiza, akaba umukire noneho nyuma uwo mwana akagaruka agafasha umubyeyi wamubyaye ibi bishimisha cyane ku kigero cyo hejuru umubyeyi wagize amahirwe yo kubona umwana w’igitangaza nkuyu , ariko na none birababaza cyane kuba uri umubyeyi maze ukabyara umwana nyamara mu gukura k’uwo mwana akanagusigira agahinda mu buzima bwawe nkiyo akuze anywa ibiyobyabwenge, akiba ibikoresho bya rubanda(muri macye ari umujura) maze aho kugirango aguteze imbere ahubwo akagufasha gusubira inyuma mu mibereho yawe ya buri munsi, ibi bigatuma usaza utishimiye urubyaro rwawe ndetse n’ubuzima ubayeho muri rusange.

Iyo umuntu afite ubuzima bwiza ndetse  n’uburezi bwiza ibi biri mu by’ibanze bituma uyu muntu agira imibereho mbyiza, iyo ushaka ko umwana wawe agira imibereho myiza, cyane cyane wibanda kubuzima ndetse n’uburere bwe .

Kugirango umwana agire uburere bwiza nuko aba afite ababyeyi bamwitaho bamubwira amagambo yuzuye ikinyabupfura , bamwereka ibibi atagomba gukora kandi bakamwereka ibyiza akwiye gukurikiza, harimo kujyana umwana  ku ishuri  kugirango abashe kwigishwa byinshi bizamufasha mu buzima bwe ababyeyi be batamubwiye kandi akeneye kwigishwa no kumenya, umwana atangirira mu ishuri ry’incuke, amashuri abanza, amashuri yisumbuye, amashuri makuru hamwe na kaminuza ndetse akaba yanagira impambyabumenyi zo ku rwego rwo hejuru.

Ese kohereza umwana mu ishuri ry’incuke bizamufasha iki mu buzima bwe?

Kwigisha umwana mu ishuri ry’incuke bitangira akiva mu nda ya nyina  kugeza nibura  ku myaka itanu y’amavuko. Kathy Sylva, umwarimu w’imyitwarire n’imitekerereze (psychology) muri Kaminuza ya Oxford mu bwongereza yavuze ko abana bitabira amashuri y’incuke bakiri munsi y’imyaka ibiri , bibafasha kwitegura neza kujya mu mashuri abanza.

Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya London (University of London) bugashyirwa ku mugaragaro mu mpera z’umwaka wa 2013 bwerekanye ko abana bamara imyaka itatu cyangwa hejuru yayo biga mu mashuri y’incuke baba bafite ubushobozi bwo kumenya bungana n’umwaka umwe kurusha abana baba bataragize amahirwe yo kujya mu mashuri y’incuke.

Ababyeyi benshi bafite imirimo bakora baterwa ishema no kujyana abana babo mu mashuri y’incuke, tugiye kubabwira ibyiza n’impamvu buri mubyeyi yagakwiye kujyana umwana we mu ishuri ry’incuke.

  1. Ishuri ry’incuke ritegura umwana wawe imyigire ye.

Aha twababwira ko abana bungukira cyane  mu guhura n’abandi bana  batandukanye baturutse mu bice byo hirya no hino  ibi bikabafasha  kwitegura neza no kumva bamerewe neza mu gihe batangiye amashuri abanza.

  1. Ishuri ry’incuke rifasha umwana kwishimira gukina na bagenzi be.

Umwana wawe najya mu ishuri ry’incuke azagira amahirwe yo gukina ndetse no kwigira mu matsinda, umwe kuri umwe akagira amahirwe yo kubonana n’umwe mu barezi be, kandi akagira amahirwe yo gusabana n’abandi bana  maze bikamufasha kunguka kwigirira ikizere no kwagura ubumenyi no kubana na bagenzi be.

  1. Ishuri ry’incuke rifasha umwana kumenya bimwe mu byibanze akenera mu buzima bwa buri munsi.
  2. Ishuri ry’incuke rifasha umwana kwagura ubumenyi no kugira incuti akiri muto.
  3. Ishuri ry’incuke rifasha umwana kwagura ubumenyi bw’ibanze, nko kumva bagenzi be, ndetse no gufashanya hagati yabo.

 

Mu gihe wahisemo ishuri ry’incuke ritanga uburezi bufite ireme kandi ryita neza kuri buri mwana wese uryigamo uba wizeye ko umwana wawe azakura neza kandi afite ubumenyi buhagije mu gihe ageze igihe cyo kujya gutangira amashuri abanza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here