Rekeraho kuvuga ko umwana wawe adafata mu mutwe dore uburyo wamufasha.

Umwana iyo akiri muto aba akeneye gukoresha ubwonko ndetse no kubutegura neza kugira ngo buzamugirire akamaro mu gihe kizaza.Aha tugiye  kwibanda  ku bijyanye no kubika ibyo yabonye n’ibyo yumvise kuko usanga akenshi gufata vuba kandi ntiyibagirwe biba bizamufasha mu ishuri no mu buzima bwa buri munsi.

uburyo bwiza bwo gufasha umwana wawe kugira ubwonko bufata vuba[photo internet]


Dore rero ibyo ugomba gukorera umwana wawe maze akagira ubwonko bufata vuba:

Kujya umubarira inkuru : Iyo urebye usanga ababyeyi bo ha mbere barafashaga abana babo kumenya gufata mu mutwe, kuko buri mugoroba babaga babafitiye inkuru, imigani n’ibindi bitekerezo bituma umwana azamura intekerezo igihe akurikirana inkuru akanayifata mu mutwe.

Aha iyo ubarira umwana inkuru uvuga ugomba kwibanda kuzo ari bubashe kumva mbese ziri ku kigero cye. Ushobora kwifashisha ibitabo by’abana bibamo inkuru zishushanyije kuko niyo yaba ataratangira kuvuga biramufasha.

Kumuririmbira : kuririmbira umwana no kumwigisha indirimbo akazifata mu mutwe ni byiza cyane ku bwonko bw’umwana.

Aha hakunze kuvuka ikibazo kuko ababyeyi benshi bibwira ko bazarindira igihe umwana azagira ku ishuri  hanyuma  kumwigisha indirimbo bigahinduka akazi k’abarimu ariko iyo wowe mubyeyi ubikoze gutyo biba ari ukudindiza ubushobozi bwo kugufata bw’ubwonko bw’umwana.

Niba utazi no kuririmba witerwa impungenge nabyo kuko kuri interineti(murandasi )wajya ushakaho indirimbo z’abana  ubundi ukazimwumvisha wifashishije ibyuma bisohora amajwi harimo radiyo(radiyo), gusa aha biba byiza iyo ari iz’amashusho akajya yigana ibyo bakora. Urugero hari indirimbo ziba zivuga ibice by’umubiri, inyuguti uko zikurikirana, amasano n’ibindi bintu umwana yaheraho afata mu mutwe.

Ibikinisho :hari Ababyeyi bamwe batekereza ko kugurira abana babo ibikinisho ari ugusesagura ndetse no kubatetesha ariko menya ko burya bigira uruhare mu gukuza ubwonko bw’umwana.Reba nkiyo  umwana afite igikinisho gifite amajwi atandukanye ,uko atecyereza ashaka gutsinda, ahinduranya ngo haze andi majwi n’ibindi bituma ubwonko bwe bukanguka. Gusa na none ugomba kumenya ko umwana agomba kumara umwanya utari munini cyane ku bikinisho bihinduranya amajwi n’amashusho kuko bishobora kumwangiza iyo abitindanye.

Ibikoresho byo mu rugo ; Kuzamura imiterereze y’ubwonko bw’umwana bigatuma afata vuba bishobora nanone gukorwa hifashishijwe ibikoresho byo mu rugo. Ibi  wabikora mu buryo bw’umukino ukajya umuhisha ikintu  runaka warangiza ukamusaba kugishaka . witinya kumutuma ibyo ucyeneye  harimo nko guhaha ibintu nyinshi bitandukanye kuko bituma afata mu mutwe  vuba cyane.

Umwanya wose ubonye wubyaze umusaruro: Ntabwo gutuma ubwonko bw’umwana bufata cyane bivuze ko ari ibintu uzajya ukora kuko wabihaye gahunda. Hari ibyo uha gahunda ariko hari nibyo ukora aho uboneye umwanya wose kuko umwana nawe aba afite amatsiko akubaza cyane.

Ni byiza rero ko ujya umusubiza neza kugirango utamubwira nabi agacika intege kandi yari ari mu nzira nziza. Kandi niyo umwana atakubaza ujye ukoresha umwanya wose ubonye mu kugira icyo wungura ubwonko bwe.

Ibi byavuzwe haruguru nta kabuza  umubyeyi wese ubyitwararitseho akabikorera umwana we akura afite ubwonko buri ku kigero cyo hejuru mu gufata mu mutwe bityo bikaba isoko nziza yo kuba umuhanga mw’ishuri  ndetse bikanamufasha mu buzima bwe bw’ahazaza.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here