Ese 3G byaba bivuze iki ? soma usobanukirwe kuburyo bwimbitse

 

3G

Munkuru yacu iherutse twababwiye ibyaranze murandasi ya 2G, ubu tugiye kubaganiririra kubiranga murandasi ya 3G, bigaragara ko magingo aya abenshi batuye isi bakunze gukoresha mubuzima bwabo bwa buri munsi.

Iyi murandasi ya 3G yatangiye gukoreshwa mu kinyejana cya 21rst ubwo hari mu mwaka  2000 ikaba yarakomeje gukoreshwa inavugururwa mbere yuko isimburwa na 4G kugeza mumwaka wa 2010, 3G yaje ikenewe cyane kuko yaje iha ubushobozi kubatuye isi bakanayikoresha muburyo bwo kuvugana nabagenzi babo mugihe baba bari kumigabane itadukanye aribyo twita (voice call), nuburyo bwa text messaging, kandi ibyo byose bigakorwa muburyo bwihuse cyanye bitewe nububasha iyi 3G ifite mugutwara amakuru kandi kungano nini , aho ishobora kutwara amakuru kukigero cya kilo byte 144 kugeza kuri 200 mu isegonda.

Iyi murandasi kandi ifite ubudahangarwa aho iha umutekano usesuye nyiri kuyikoresha kubijyanye namakuru ye kuburyo uyikoresha unayisobanukiwe ntawabasha kumwinjirira kuri konti ye ngo abe yakoreraho ibyo yishakiye.

Muri iyi generation ya 3G kandi habayeho umwihariko udasanzwe utarigeze ugaragara muzindi zabanje kuko iyi 3G iha ububasha uyikoresha kuba yahamagara mugenzi we aho yaba ari hose ku isi kuba bavugana barebana aribwo buryo twita(video calls), ikaba kandi inakoreshwa muamanama atandukanye kuburyo habashwa gufatwa icyo kiganiro muri ako kanya ufite ikoranabuhanga runaka murugo iwe cyangwa se iyerekana mashusho abasha kubikurikiranka yibereyeyo ubu buryo nibwo buzwi kwizina rya video conferencing.

iyi murandasi kandi yahaye ububasha uyikoresha ikoranabuhanga ryo kuba mugihe ugeze mu gice utazi neza ubasha kuyifashisha ukamenya neza aho uherereye utagombye kubaza ati aha hitwa ngwiki, ubu buryo buzwi ku izina rya GPS (Global Positionning System), cyangwa se undi nawe akabasha kuba yakurikirana igikoresho cye aho cyaba giherereye hose yifashishije iri koranabuhanga, urugero ushobora kugenzura imbibi z’ikinyabiziga cyawe aho cyaba kigeze hose mugihe ufite iri koranabuhanga rya GPS.

Aha ninaho havumbuwe telefone tumeyereye ku izina rya smartphones zikaba zikoresha iyi muradasi ya 3G.

smartphone zasohotse ubwo 3G yazaga

Akandi karusho nuko mugihe ufite iyi murandasi ya 3G ukaba uakoresha smartphone ubasha kuba wakwirebera ama television atandukaye ku isi wibereye iwawe murugo(Mobile TV).

Uko ibihe byagiye bisimburana kandi niko abashakashatsi bakomezaga gushaka uburyo bakongerera ubushobozi iyi generation murwego rwo kuyiha ububasha bwo kuba yakora byinshi birenze aha niho habonetse agashami kitwa 3.5G muriyi murandasi kandi niho dusanga tekinoloji ya HSDPA (High Speed Download Packet Access),hakabamo indi tekioloji yitwa  HSUPA(High Speed Uplink packet Access) kuri iyi murandasi ya 3.5G niho kandi haje uburyo bwo kuba wakura amakuru urugero nk’amashusho, indirimbo, ibitabo nibindi kumbuga zitandukanye ukaba wabibika muri telefone cyangwa computer yawe igihe cyose utaba ufite iyi murandasi ya 3G ukabasha kuba wabireba cyangwa se ngo usome(ubu buryo bwitwa Download),aha ndavuga uburyo bwo kuba umuntu abanza gutanga icyiguzi cyamafaraga kugirango ubone gukoresha iyo murandasi ubashe kuba wasoma ibintu bitandukanye nukuvugako mugihe nta cyiguzi cya murandasi watanze wasoma ayo makuru wabitse muri telefoe yawe , ubundi buryo naho wowe uri gukoresha iyi murandasi ubasha gushyira amakuru runaka cyangwa se indirimbo , ibitabo se nibindi bitandukanye kumbuga nkoranyambaga abazisura bakabasha kubibona ubwo buryo bwitwa Upload , twababwira kandi ko aha ari hahandi uba uri gukoresha murandasi ya 3G ukabona hejuru hariho inyuguti ya H↓↑ ifite uturongo(arrow Up and Down) tureba hejuru no hasi bikaba aribyo bikwereka niba murandasi yawe irikwihuta cyangwa iri kugenda gahoro, kimwe nuko bikumenyesha niba icyiguzi cya murandasi yawe wishyuye yarangiye cywangwa se kitararangira.

Munkuru yacu itaha tuzabagezaho icyegeranyo cyiri muri murandasi ya 4G abenshi dushima cyane murikigihe .

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here