Ese koko abarimu ibibazo bafite, Ishyaka PS- Imberakuri rigiye kubisubiza?

Bimwe mu bibazo abarimu bakunda kugaragaza bibugarije , harimo kuba batinda guhembwa,  umushahara bahembwa utajyanye n’igihe tugezemo, kugorwa no kubona inguzanyo mu Umwalimu  SACCO, abarimu bakora badafite amabaruwa abemerera akazi, n’ibindi bitandukanye bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi.

Umutwe wa Politiki  Ps Imberakuri  utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda  muri uyu mwaka wa 2018  ubwo washakaga amajwi awinjiza mu nteko y’u Rwanda ,mu kwamamaza abakandida depite bawo  bagiye bakoresha amaturufu atandukanye kugirango abumva imigabo n’imigambi yabo barusheho kubiyumvamo maze babagirire ikizere babahundagazaho amajwi ari benshi.

Umuntu yavuga ko amata yabyaye amavuta kuri uyu mutwe wa Politiki, ubwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangazaga ibyavuye mu matora y’abadepite yabaye kuva tariki 02-04 Nzeri 2018  maze akemeza ko Ps imberakuri yabonye amajwi 5%, ibi bikaba biyemerera kubona imyanya ibiri y’abadepite bazayihagararira mu Nteko.

Dore bimwe mu byo Ps Imberakuri yavuze izakorera abarimu niramuka igeze mu nteko, Umuyobozi w’uyu mutwe wa politiki Yavuze ko nibagirirwa icyizere n’abaturage, bazakorera ubuvugizi mwarimu akongezwa umushahara, kuko guhembwa make ari kimwe mu bituma ireme ry’uburezi ritagerwaho.

Ati “Bitewe n’uko umwarimu atashoboye kwigisha neza nk’uko bikwiye, abanyeshuri bariga bakarinda barangiza nta kintu kiri mu mutwe. Ibi rero biterwa n’uko umushahara wa mwarimu ari mucye cyane.”

“Mu bakandida bacu harimo abafite ubumenyi buhagije mu by’uburezi ku buryo twizeye ko ubunararibonye bwabo n’ibitekerezo bazatanga ari ingirakamaro.”

Ese Ps imberakuri ntiyaba yarirariye nka wa mugani uvuga ngo umusore utiraririye ntabwo arongora inkumi?

Umwe mu barimu bigisha mu mashuri abanza mu Karere ka Gasabo  utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara ,yatangarije ikinyamakuru muburezi ko ibyo PS imberakuri yavuze  batabyiteze kuko biri kure nk’ukwezi.

Agira ati:”Ps imberakuri imigabo n’imigambi yakoreshaga nge mbona yararebye ikibazo gikunda kuvugwa cyane mu burezi maze bakagikoresha nk’iturufu ariko nabo bazi neza ko bitashoboka, muri macye ni nkuko umusore ajya kurambagiza umukobwa akamwizeza ibitangaza, nyamara bamara kubana umukobwa agasanga ibyo umusore yavugaga byose ari ibinyoma.”

Uyu mwarimu Yakomeje avuga ko nibamara gukandagiza ikirenge mu nteko ibi bizahita byibagirana maze ntibongere no kubitekereza, kuko icyo bashakaga bazaba barakigezeho.

 

Umushahara wa mwarimu ntabwo ari ikibazo kimaze igihe gito kivugwa cyane !

Umuhashahara uhabwa mwarimu  umaze igihe kinini utavugwaho rumwe n’abakora umwuga wo kwigisha, ariko mugushakirwa ibisubizo abarimu bagiye barushaho gushyirirwaho uburyo butandukanye bwo kubafasha kwiteza imbere, aha twavuga nko kuba barashyiriweho koperative umwalimu Sacco ibafasha guhabwa inguzanyo , Girinka mwarimu n’icumbi rya mwarimu kandi n’izindi gahunda ziteza imbere imibereho myiza y’umunyarwanda bakaba batarazihejwemo.

 

Ese ubundi umwarimu ahembwa umushahara ungana ute?

Nkuko bigaragara mu igazeti ya Leta   nimero idasanzwe  yo kuwa 01/03/2018 , umuyobozi w’ishuri ribanza cyangwa ishuri ryisumbuye ufite ikiciro cya kabiri cya kaminuza(Ao) afata umushahara mbumbe ungana 330,026 Frw, naho ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1) afata  243,983 Frw, mugihe  uwarangije amashuri yisumbuye afata 111,431 Frw.  Umwarimu wigisha mu mashuri abanza n’ayisumbuye afite icyiciro cya kabiri cya kaminuza(Ao) afata umushahara mbumbe ungana 212,504 Frw, naho ufite icyiciro cya mbere cya Kaminuza(A1) agafata 159,900 Frw, mu gihe umwarimu warangije amashuri yisumbuye afata 59,125 Frw.

 

Abadepite bagiye guhagararira Ishyaka Ps Imberakuri mu Nteko harimo Umuyobozi w’ishyaka  Mukabunani Christine na Niyorurema Rene, aba bakaba bafite umukoro utoroshye wo kuzashyira mu bikorwa ibyo bavuze igihe biyamamazaga cyane cyane gukora ubuvugizi bwo kuzamura umushahara wa mwarimu nk’iturufu bakunze gukoresha.

Biseruka jean d’amour

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here