Umwe mubahanga u Rwanda rwagize akaba numwe mubafashije guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Mgr Alexis Kagame [photo internet]
Mgr Alexis Kagame [photo internet]

Mu Rwanda, hari benshi bagiye batanga umusanzu wo kubaka igihugu muburyo butandukanye bigatuma bamenyekana.

Muri iyinkuru turabagezaho bimwe mubyo twabasomeye ku uwihayimana Musenyeri Alexis Kagame uri mu bantu bazwi mu Rwanda kubera ibikorwa yakoze haba mu buzima bwe bwo kwiyegurira Imana, mu bushakashatsi, kwigisha abanyarwanda, inyandiko nyinshi yasohoye ndetse n’ibindi byinshi yagiye akora mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda na Afurika.

Alexis Kagame yavutse Tariki ya 15 Gicurasi 1912 I Kiyanza mu Buliza (Rulindo y’ubu) hari ku ngoma y’Umwami Yuhi V Musinga.

Ku myaka 13 y’amavuko yatangiye amashuri abanza mu ishuri rya Leta Mbiligi Gatorika Ruhengeri. Yagiye mu ishuri rya Seminari Ntoya ya Kabgayi (1929-1933), ahakomereza Seminari Nkuru kugeza yimukiye mu Nyakibanda(1936). Kagame yabatirijwe i Rwaza na Padiri Desbrosses, yitwa Alexis.

Yahawe ubupadiri Mu mwaka wa 1941.

Alexis Kagame ari mubafashije guhindura Bibiliya Ntagatifu mu Kinyarwanda.

Mu 1941-1950, Alexis Kagame yakoze mu bwanditsi bw’ikinyamakuru Kinyamateka. Mu mwaka wa 1943, Alexis Kagame yanditse igitabo cye cya mbere”Inganji Karinga”.

Yakoze ubushakashatsi ku mateka, Imivugire n’imyandikire y’Ikinyarwanda. Alexis Kagame yakoze ubushakashatsi muri Kaminuza ya Mutagatifu Gregoire I Roma, ahavana impamyabushobozi y’ikirenga muri Filozofiya. Mu mwaka wa 1950, yabaye umwirabura wa mbere ubaye umunyamuryango w’Ikigo cya Institut Royal Colonial Belge (kera kitwaga Academie Royale des Sciences d’Outre-Mer).

Mu mwaka 1958, yabaye  umwarimu wa Tewolojiya muri Seminari.

Mu mwaka wa 1963, Alexis Kagame yagiye kwigisha muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yashingwaga.

Mu mwaka wa 1971, yagiye gutura i Kansi, anigisha Umuco n’Ubuhanga bya Afurika muri Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Mu mwaka wa 1969-1972, Alexis Kagame yari umuyobozi mukuru wa Seminari Ntoya ya Kansi.

Mu mwaka wa 1972,Alexis Kagame yanditse igitabo cya mbere cy’Amateka y’u Rwanda, Un Abrégé de l’Ethno-Histoire du Rwanda.

Mu mwaka wa 1980, Alexis Kagame yagizwe igisonga cya Musenyeri muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 4 Nyakanga 1981, Papa Yohani Pawulo wa II yamugize Musenyeri w’’icyubahiro.

Tariki ya 2 Ukuboza 1981, Musenyeri Alexis Kagame yitabye Imana aguye I Nairobi (Kenya). Musenyeri yitabye imana afite imyaka 69.

Nkuko bigaragara,Mgr Alexis Kagame yari uwihayimana, umwarimu, umunyamateka, umushakashatsi, umwanditsi, Umusizi, Umuririmbyi, umuhanga mu gutekereza ibi byose yagiye abyifashisha mu rwego rwo kubaka igihugu cy’u Rwanda na Afurika.

 

Ibi twabiteguye twifashishije ibitabo byanditswe na Mgr Alexis Kagame n’ Imbuga za internet zitandukanye.

SIBOMANA Ladislas

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here