Ibyo ugomba kwitaho mu gihe ugiye kugura telefone yakoreshejwe

Ikoranabuhanga niryo risigaye rifite uruhare runini mu buzima bwacu bwa buri munsi muri iyi dutuyemo, inganda zitandukanye zidushakira ibikoresho bigezweho bituma dukomeza kwishimira ubuzima tubamo, maze iminsi igakomeza kwicuma tunezerewe, ni muri ubwo buryo hari inganda zikomeye hano ku isi  zikora telefone nyinshi z’ubwoko butandukanye maze  zikazishyira ku isoko, Abantu bakazigura bishimye ariko  ntibazimarane iminsi myinshi bitewe nuko uko bwije n’uko bukeye hakomeza gusohoka  izigezweho  kandi zifite ibyo zikora kurusha iziba zarageze ku isoko mbere. Ubwo uwaguze ubwoko bwa mbere yamara kwishimira ubundi bwoko bushya bikaba ngombwa ko iyo yaratunze ashobora kuyigurisha, icyo gihe iba yataye agaciro ugereranyije n’igihe yayiguriye.

 

Hari ibyo ugomba kwitondera  kandi ugashishoza neza mu gihe ugiye kugura telefone zakoze(second hand).

 

  1. Banza umenye icyo ushaka.

 

Mbere yo kugura telefone runaka hari ibibazo bitandukanye ugomba kubanza kwibaza wowe ubwawe:  Ese Telefone nshaka ni ubuhe bwoko? Bitewe nuko  hari amoko menshi atandukanye ya telefone,  Ese nkeneye Iyihe Model ya telefone ,  gahunda ya telefone ituma itangira gukora(Operating System)  yaba ikoresha ni iyihe? naba nshaka IOS? (Operating System ya telefone za Apple harimo IPHONEs) Android (Operating system ya telephone zikorwa na Google) ? cyangwa Windows?(Operating system ya telefone zikorwa na Microsoft).

 

Ubutaha tuzareba  izi gahunda za telefone zituma zitangira gukora (Operating System)  uburyo zigenda zitandukana nibyo zigenda zirushanwa mubyo zikora.

 

Ikindi uba ugomba kwibaza, Ese naba nshaka telefone ifite camera imeze ite? Noneho iyo wamaze gusobanukirwa neza  telefone ushaka  icyo ukurikizaho,  ni ugushaka aho ujya kuyigurira.

 

  1. Jya aho telefone zicururizwa.

 

Ubwo  wamaze kubona ishusho nyayo ya telefone ukeneye  kugura,  kandi ukaba wagenye igiciro ugomba kuyiguraho ugomba kujya aho zigurishirizwa, yaba mu maduka yazo, kuri murandasi cyangwa ahandi hose hatandukanye usanzwe uzi hagurishirizwa telefone zakoreshejwe , kugirango ugure neza kandi udahenzwe ukwiririye kubanza kumenya ibiciro byazo, aha wakwifashisha  imbuga nkoranyambaga zitandukanye  cyangwa  ukitabaza bagenzi bawe  maze bakakubwira  igiciro gisanzwe cya telefone uba wihisemo.

 

  1. Itegure

 

Mbere yo kwishyura amafaranga ugomba guhura nanyiri ukugurisha, mugahurira ahantu hizewe.  Niba ari umuntu kugiti cye niba ari kampani ujya aho bacururiza ukagenzura telefone ukareba niba ihuje n ‘amahitamo yawe nkuko wari wabitekereje mbere.

 

 

  1. Ugomba gusuzuma Telefone mbere yo kuyishyura.

Muri iyi minsi abantu babaye babi ntabwo ugomba kugira uwo wizera  bitewe n’amagambo aba ari kukubwira , Telefone ishobora kugaragara nkaho ari nziza  inyuma, ariko mubyo ukuri   imbere  itameze neza na gato.

 

Dore mu byo  ugomba gusuzuma:

 

Ugomba kureba ko ishobora kuzima kandi wayicana ikongera ikaka  .

Ugomba kureba niba   Simcard ufite igomba gukora muri telefone ugiye kugura, kureba niba  Camera n’amabuto akora neza. Ukwiye gusuzuma itoroshi (flashlight) n’ahajya ecouteur niba hakora neza. Ugomba kureba kandi  ko WIFI na Bluetooth bikora neza.

Ibi byose ubisuzuma kuri telefone wamaze kubona ko yujuje ibindi byose kuri telefone wifuje gutunga.

 

  1. Gabanyisha igiciro.

Ikintu cyiza cyo kugura telefone yakoreshejwe  ni uko uba ubasha kugabanyisha igiciro. Urabanza ukareba ko ntabusembwa ifite ibi biri mubyatuma igiciro kigabanuka.

 

 

Nkuko twabibonye bisaba kwitonda mugihe ugiye kugura telefone yakoreshejwe, ushobora kuyigura ugasanga idakora kandi wayitanzeho amafaranga atari macye.

Iradukunda Aimable/ Engineer in Computer

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here