Nyanza: Abanyeshuri bakanguriwe kurwanya ibiyobyabwenge

Abanyeshuri bagera kuri 620 bo mu rwunge rw’Amashuri rwa Rugenge mu kagari ka Gitovu, umurenge wa Busoro mu  karere ka Nyanza  n’abarezi  babo,bakanguriwe kurwanya ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge.

Ni ibiganiro byabaye Tariki  ya 19 Nzeri 2018, bitangwa  na Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyanza. Ibiganiro byatanzwe muri iki kigo cy’amashuri byibanze ku gusobanurira abanyeshuri  ibiyobyabwenge icyo aricyo, amoko y’ibiyobyabwenge bigaragara mu Rwanda, ingaruka zo gukoresha ibiyobyabwenge ndetse n’ingamba  zafatwa hagamijwe kubyirinda.

Polisi y’u Rwanda yari ihagarariwe n’umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage hagamijwe kurwanya ibyaha(DCLO),Asssisstant Inspector of Police(AIP) Joseph Tuyambaze  ari nawe watanze ibiganiro.

AIP Tuyambaze yagaragarije abanyeshuri ko ibiyobyabwenge nta kintu kizima byazabagezaho uretse kubashora mu byaha bitandukanye bigatuma bafungwa ,bityo bakaba biyangije ejo hazaza habo.

Yagize ati”: Muracyari bato, mufite intumbero z’ubuzima bwiza bw’ejo hazaza,  ariko kugira ngo muzabigereho mugomba  kwirinda ibiyobyabwenge n’inzoga  zitemewe n’amategeko kuko byangiza ubuzima bikanatuma umuntu akora ibyaha bitandukanye agafungwa.”

AIP Tuyambaze yakomeje avuga ko  ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’umutekano muke nko gufata abagore n’abana ku ngufu, guterwa inda imburagihe ku bana b’abakobwa, ubujura,…. Ibi nk’abanyeshuri bikaba bibagiraho ingaruka zirimo gucikiriza amashuri ndetse bikanabaviramo gufungwa.

Yasabye abanyeshuri gahaguruka bagafatanya n’inzego z’umutekano ndetse n’abandi bayobozi bakarwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

“Uruhare rwanyu ni ingenzi,icyo musabwa ni ugutangira amakuru ku gihe ku muntu wese muzi cyangwa mukeka ko afite aho ahuriye n’ibiyobyabwenge.”

Ndagijimana Jean Baptiste, Umuyobozi w’ishuri  yashimiye byimazeyo Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe umwanya ikaza gutanga ibiganiro mu banyeshuri abereye umuyobozi.

Yavuze ko umutekano utareba inzego z’umutekano gusa, akaba yaraboneyeho gusaba  abanyeshuri  kugira uruhare mu kuwubungabunga,batangira amakuru ku gihe.

Mu gusoza,Abanyeshuri bishimiye ibiganiro bahawe basezeranya ubufatanye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.Biyemeje kujya batangira amakuru ku gihe ku kintu cyose gishobora guhungabanya umutekano haba ku ishuri ryabo cyangwa ku muryango nyarwanda muri rusange.

Aba banyeshuri kandi  baniyemeje gushinga amahuriro arwanya ibyaha  azajya abafasha gukangurira urubyiruko rwiga n’urutiga kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byaha.

biserukajeandamour@gmail.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here