Menya byinshi kuri murandasi ya 4G

 

Iyi murandasi ya 4G yatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2010 mubihugu bitandukanye ku isi, natwe magingo aya mugihugu cyacu cy’u Rwanda tukaba tuyikoresha ikaba igikora kugeza nuyu munsi wanone,ubu abashakashatsi mu ikoranabuhanaga bakaba batekereza ko izageza mu mwaka wa 2020 aho bivugwa ko tuzaba twinjiye muyindi murandasi ya 5G.

Iyi murandasi ya 4G ikaba yaraje isimbura iya 3G aho yaje ifite umwihariko uri hejuru cyane kurusha izayibanjirije, muribuka mu nkuru yacu iherutse ko twabagejejeho ibyaranze icyiciro cya 3G hari nkaho twabonye ko telefone zikoresha iyi muradasi ya 3G uba ufite ububasha bwo kuba wavugana numuntu wibereye kuyindi migabane itandukanye y’isi murebana , aribyo twita video call.

Muri iki cyiciro cya 4G, hagaragaramo ibintu byinshi bifitiye abatuye isi akamaro kanini cyane ugererayije nibyiciro byabanje, aha twavuga nko kuba iyi murandasi ya 4G itanga ububasha kuyikoresha kuba yakora ibintu byinshi bitandukanye kuburyo bwihuse kurusha ukoresha 3G.

Undi mwihariko nuko 4G iha ama kompanyi atandukanye ububasha bwo kuba umuyobozi mukuru yatambutsa ikigairo cyangwa se yakora inama atiriwe abonana nabo ayobora muburyo bwikoranabuhanga bwitwa video conferencing.

Ubundi buryo bugaragara muri iki cyiciro ya 4G ni nkaho abamenyereye iby’imikino ikinwa hifashishijwe murandasi wibereye iwawe utagize ahandi ujya aribyo twita Gaming services, habonekamo kandi ibyo tuzi ku izina rya 3D television (iri koranabuhanga rya 3D ni uburyo bukoreshwa mukureba amashusho muri three dimensions) bishatse kuvuga ko umuntu uri gukoresha iri koranabuhanga aba ameze neza nkaho ari kumwe nabakinnye cyangwa nabantu bari kugaragara ku isakazamashusho ryawe, bikaba bitandukanye kure cyane nuri kureba amashusho ya television tumenyereye twese iyo twicaye munzu zacu.

Ikindi twavuga kuri iri koranabuhanga rya 3D nuko kugirango urikoreshe hasabwa ibi bikurikira ni: isakazamashusho yawe igomba kuba ikorana niri koranabuhanga rya 3D , amashusho nayo agomba kuba afashwe hifashishijwe iryo koranabuhanga.

Muri iyi murandasi ya 4G hagaragaramo kandi uburyo bwitwa cloud computing bisobanuye ko ibigo bitandukanye bishobora guhuza amakuru hifashishijwe seriveri imwe aho ikigo kimwe gishobora gufata amakuru ikindi kigo cyateguye muburyo bumwe kandi busa neza nkuko ikindi kigo cyayabona , urugero twavuga ninkuko uba ufite konti muri banke runaka ubudi nayo ikaba ifite amashami atandukanye mugihugu noneho wowe aho ugeze hose ukaba wabasha kumenya amakuru ajyanye na konti yawe bisa neza nkuko wabikorera kurindi shami.

Muri iki cyiciro kandi hagaragaramo tekinoloji zitandukanye bamwe tutajya tumenya nicyo bisobanuye izo tekinoloji ni : WiFi ,LTE(Long Term Evolution) iri koranabuhanga akamaro rifite muriyi murandasi ya 4G nuko riha abakoresha itumanaho ubushobozi bwo guhanahana amakuru kumuvuduko uri hejuru ugereranyije nibyiciro twasonuye mbere munkuru zacu , aha kandi iyi murandasi ifite ububasha bwo kohereza amakuru kukigereranyo cya mega byte 100 mu isegonda kugeza kuri jiga 1 mu isegonda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here