Dr Mutimura :Afurika iracyafite icyuho mu rwego rw’ubushakashatsi.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ugushyingo 2018  I kigali hateraniye inama, igamije guteza imbere mu kongera ubushobozi  ibigo by’ikitegererezo byo muri Afurika y’iburasirazuba n’amajyepfo (Eastern and Sourthern Africa Higher Education Centers of Excellence Project) ACE II) mu rwego rwo gutanga imyigishirize inoze.

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 10 bya Afurika n’ibyo hanze y’uwo mugabane by’umwihariko abahagarariye za kaminuza. Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, yavuze ko Afurika igifite icyuho mu bijyanye n’ubushakashatsi ugereranyije n’indi migabane, Avuga kandi ari yo mpamvu hari kongerwa ingufu mu mushinga  w’ibigo by’ikitegererezo bizajya byibanda ku bumenyi (Sciences)..

Ati: “Iyo urebye nko muri Amerika, mu Bwongereza cyangwa mu Bushinwa usanga abantu barenze byibura 420/1000.000 baba bazi ubushakashatsi, barabwize kandi bafite ubushobozi, Afurika yo ikagira abantu bangana na 2%; Icyo ni icyuho cy’ubushobozi mu bantu”.

Dr Mutimura avuga ko hari kwibanda mu guteza imbere ubumenyi (sciences) kubera ko ari kimwe mu biteza imbere ibihugu.

Ati, “Ibihugu byagiye bitera imbere nka Singapour, Brasil n’ahandi akenshi izamuka ry’umusaruro w’ibihugu byabo watewe no guteza imbere ubumenyi bushingiye kuri siyansi”.

Dr Mutimura atangaza ko mu Rwanda hari ibigo by’ikitegererezo birenga 10 harimo ibiterwa inkunga na Banki y’isi kugira ngo bifashe gukuraho icyo cyuho.

Agira ati, “Hano mu Rwanda dufite ibigo by’ibyitegererezo (Center of Excellence) mu bijyanye n’ingufu harimo gukoresha imiyaga, gukoresha imirasire kugira ngo zunganire amashanyarazi asanzwe ndetse n’ibindi bitandukanye nko mu buhinzi, twitezeho umusaruro mu Rwanda no mu bindi bihugu”.

Iyi nama igamije guteza imbere ubushakashatsi hibandwa ku imikoranire y’ibihugu bya Afurika mu rwego rwo kugira ngo ubushakashatsi bukozwe bugire icyo bugeza ku banyafurika.

Ni inama ikomeye ku bijyanye na porogaramu z’ibyitegererezo (Centers of Excellence) muri za kaminuza 17 zo ku mugabane wa Afurika.

Dr Mutimura atangaza ko iba buri mwaka ikagenda isimburana mu bihugu bitandukanye, iyo nama kandi igamije guteza imbere imyigishirize inoze, igateza imbere ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.

Dr Mutimura avuga ko imikoranire izafasha ibihugu bya Afurika kugira ubushobozi, gufasha abikorera ku giti cyabo kimwe n’abafite inganda kugira ngo bakorane na za kaminuza kandi bose hamwe bagere kuri byinshi bijyanye no kunoza ubumenyi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro rya Kaminuza zo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba Ryambabaje Alexandre, avuga ko inshingano z’ibigo by’ikitegererezo 24 byashyizweho muri Afurika ku nkunga ya Banki y’isi, bigamije kwigisha abantu ku rwego rwo hejuru rwa PhD na Masters, ku buryo abarangiza ibyo byiciro bagira ubushobozi bwo kwigisha muri za kaminuza.

Ati: “Haracyagaragara ikibazo cy’abarimu bahagije muri za kaminuza. Turifuza ko abarangiza muri ibyo bigo baba bafite ubushake n’ubushobozi bwo gufasha inganda zo muri Afurika, kuko izikora neza ari izifite abantu bazifasha gukora no guhanga ibintu bishya atari ukujya kwigana gusa”.

Iyi nama iba buri mwaka ikabera mu bihugu bitandukanye, uyu mwaka wa 2018 ikaba yabereye mu Rwanda yitabiriwe n’ibihugu 10 bya Afurika n’ibyo hanze y’uwo mugabane by’umwihariko abahagarariye za kaminuza.

Biseruka jean d’amour/0785637480

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here