Umubare wabasoza amashuri abanza wiyongereyeho 7.6%

Kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Ugushyingo ni bwo abanyeshuri batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, ubwitabire bwabo bukaba bwariyongereyeho 7.6% ugereranyije n’abari babikoze mu mwaka w’amashuri ushize.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi yabwiye abanyeshuri ko ibi bizamnini ari igihe cyo kugaragaza ubuhanga bafite.

Yari ku Ishuri ribanza rya Kacyiru I, ryakoreyeho abanyeshuri 507.
Dr. Munyakazi yagize ati “Ni umwanya wo kwigaragaza no kugararaza ko mufite ubushobozi bwo kuva mu cyiciro kimwe mujya mu kindi.”

Ku barimu, ngo ni umwanya wo kugaragaza ko batakoze ubusa igihe bigishaga.
Uyu muyobozi yanavuze ko ibizamini ari igihe cyo kwisuzuma ku mpande zombi no gufata umwanya wo gushaka icyo bakora ngo ibyakozwe nabi bokosorwe.

Ku munsi wa mbere hakozwe amasomo y’Imibare n’Ubumenyi rusange, ku wa Kabiri hazakorwa siyansi n’Ikinyarwanda, ku wa Gatatu hakorwe Icyongereza.

Aba banyeshuri batangiye ibizamini baturuka ku mashuri abanza 2758, bakoreye ku ma site y’ibizamini 893 mu gihugu hose.

Ku munsi wa mbere hakozwe amasomo y’Imibare n’Ubumenyi rusange, ku wa Kabiri hazakorwa siyansi n’Ikinyarwanda, ku wa Gatatu hakorwe Icyongereza.

Muburezi.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here