Abana 34 bagaragaje ibisubizo ikoranabuhanga ryatanga ku Banyarwanda

Aba bana bahawe ubumenyi butandukanye ku bijyanye n’ikoranabuhanga

Mu karere ka Kicukiro mu kigo gifasha ba rwiyemezamirimo bakiri bato mu bushobozi (Start Up) mu kwiteza imbere (LEAPR LBS), abana 34  bagaragaje ubuhanga mu ikoranabuhanga, bavuga ko bazabwifashisha mu gukemura ibibazo Abanyarwanda bahura na byo mu buzima bwa buri munsi.

Abana bari hagati y’imyaka irindwi na 13 y’amavuko, baturutse mu bigo by’abashuri nka Lycee de Kigali, Fruit of Hope Academy n’ahandi bamaze amezi atatu bigishwa ibijyanye n’ikoranabuhanga.

Mu byo bamazemo iminsi biga harimo Engineering, Robotics, Security System n’ibindi…. Ubu bumenyi butandukanye n’amasomo biga mu ishuri mu buzima busanzwe.

Keza Benigne ufite imyaka 11 yiga ku ishuri rya Fruit of Hope Academy yavuze ko yakunze ikoranabuhanga rijyanye n’ubuhinzi kuko mu Rwanda abakora abohunzi ari benshi.

Ati “Iyo ari mu gihe cy’izuba ryinshi abaturage ntabwo babona uburyo buhira imirima yabo kugira ngo beze bayigurishe babone amafaranga, natekereje gukora ikoranabuhanga rizafasha abahinzi mu kuhira imirima yabo.”

Ineza Kenice wiga kuri Fruit of Hope Academy we twasanze yakoraga amatara yo ku muhanda ayobora imodoka (Feux Rouge), yatangarije Umuseke ko yahisemo ibyo kuko mu Rwanda ahantu henshi zidahari.

Ati “ Nakoze Feux Rouge neza hanyuma nkora n’amatara yo ku muhanda kugira ngo umuhanda ugaragare neza abantu birinde impanuka ndetse no kwirinda abajura.”

Gatsinzi Nshuti Blessed afite imyaka 11 y’amavuko we yakoze Application yitwa Scratch izatuma abasha gukora umukino “ Game” ndetse n’ama Robot, atekereza ko bizamwungukire amafaranga kandi agafasha kuruhuka mu mutwe abazayikina.

Ildephonse Mungwarakarama  umuyobozi wa Children Creativity Lab umushinga wigishije abana ikoranabuhanga ugamije kuribakundisha yavuze ko batangiye uyu mushinga uyu mwaka batangira ari gahunda bakora muri week-end bagahura n’abana bakabigisha.

Ati “Twasanze gutangiza umwana kumenyi hakiri kare ikoranabuhanga bizatuma akakurana umuco wo guhanga udushya akaba yakemura ibibazo bya sosiyete nyarwanda.”

Mungarakarama avuga ko batangiriye ku kwigisha abana Engineering, babereka uburyo amashanyarazi abonekamo, uko amatara yaka hanyuma no gutekereza guhanga ibintu (Design-thinking).

Ngo babatoza gutekereza ku bibazo sosiyete ifite bakaba bakoresha ubumenyi bafite batanga ibisubizo kuri byo.

Iyi ni gahunda ikorwa mu biruhuko ndetse no muri week-end. Ifasha abana mu kwitegura ejo habo hazaza.

NSABIMANA Francois

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here