Bamwe mu banyeshuri batsinze ibizamini ntibahabwa ibigo

Abanyeshuri barangije amashuri abanza n’ayisumbiye batsinze ibizamini bya Leta batarahabwa inyandiko zibohereza mu bigo bigamo, baravuga ko bahangayikishijwe n’uko batari bamenya aho baziga n’ibyo basabwa kandi igihe cyo gutangira amasomo cyegereje.

Bamwe mu baganiriye na Radiyo Rwanda, bavuga ko kuba batari bamenya aho baziga bibahangakishije cyane kuko biteganyijwe ko amashuri azatangira kuwa Mbere tariki ya 14 Mutarama 2019.

Umwe muri aba banyeshuri yagize ati “Nk’ubu tuzatangira ku wa mbere, ntiturabona babyeyi ngo umuntu amenye nzishyura angahe? Tuziga hehe, tuzishyura hehe n’ibigo tuzigaho.”

Undi ati “Naratsinze njya kuri Cyber kureba ko amanota yanjye yasohotse, amanota ndayabona noneho ntegereza ko mbona babyeyi ndayibura nsubiye kuri Cyber barambwira ngo njye ku Karere ka Gasabo ndatega njyayo, kugeza n’ubu ntabwo ndabona babyeyi sinzi ikigo nzajya kwigaho.”

Babyeyi ni urupapuro rutangwa n’ikigo boherejeho umunyeshuri kugira ngo abone ibikoresho asabwa byose kujyana.

Umuyobozi ushinzwe ibizamini n’Isuzumabumenyi mu Kigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda, Dr Sebaganwa Alphonse, avuga ko ikoranabuhanga ryakoreshejwe bwa mbere abanyeshuri biyandikisha kugira ngo bazakore ibizamini, ari kimwe mu byateje iki kibazo.

Yagize ati “Buri munyeshuri agira iyo nimero ndangamunyeshuri igomba guhura n’izina rye ari na yo akoresha kugeza mu kizami, ari nayo dukoresha kugera tumuhaye ikigo ajyaho, aho niho habereye amakosa abayobozi bamwe b’ibigo by’amashuri ntibakora akazi kabo neza kuko hari n’abatarabikoraga bakabiha abandi ngo babibakorere, ugasanga ntibabikoze neza kuko hari n’abadahugukiwe cyane ikoranabuhanga.”

Yongeyeho ko byatumye hari aho usanga umwana w’umuhungu bise umukobwa hari n’umunyeshuri banditse nk’inshuro 100 mu ikoranabuhanga ku buryo byabaye intandaro y’uko hari amanota amwe y’abanyeshuri adasohoka n’ibigo bimwe na bimwe ntibigaragare kandi byaratanzwe kuko iyo ndangamunyeshuri iyo irimo ikosa idahura n’izina bituma itohereza ikigo n’amanota.

Yakomeje avuga ko biri ku kigero kiri munsi ya 10% n’ubwo mu banyeshuri ibihumbi 400 uwo mubare uba ari mwinshi.

Umuyobozi kandi yasoje REB yohereje abakozi mu turere twose kugira ngo babonane n’abayobozi b’amashuri mu gukemura ibyo bibazo.

Bamwe mu banyeshuri batsinze ibizamini bya leta ntibarabona impapuro zibohereza ku bigo bahawe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here