REB igiye kujya itegura isuzumabumenyi ku bataragera mu wa Gatandatu w’amashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc), yatangaje ko ibinyujije mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB), igiye kujya itegura isuzumabumenyi rusange ku nzego zose z’uburezi bw’ibanze rigamije kuzamura ireme ry’uburezi.

Iri suzumabumenyi rizajya rihabwa abanyeshuri mu kubafasha kugera mu mwaka wa Gatandatu, baramaze kwimenyereza kubazwa bityo bikazajya bibafasha no gutsinda ikizamini cya leta.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yavuze ko ubusanzwe wasangaga amashuri abaza abana mu buryo butandukanye bakababaza bahereye ku byo babahaye rimwe na rimwe bakabaza n’ibidafite aho bihuriye n’integanyanyigisho.

Yavuze ko ubusanzwe basabaga ko amasomo yigishwa noneho umwarimu umaze kwigisha akagira aho yandika ibyo yigishije ariko agafata umwanya akabaza abana, kugira ngo arebe niba isomo yigishije baryumvise.

Habaga kandi n’isuzumabumenyi rishingiye ku ishuri aho umwana ahabwa indangamanota akerekana ibyo ishuri ryamwigishije n’ibyo ryamubabije, ibi ngo bizahoraho ariko igishya cyajemo ni uko muri REB bazajya bategura isuzumabumenyi rusange.

Dr Munyakazi yagize ati “REB igiye kujya itegura ikizamini kijye gikorwa ku mashuri yose, nubwo cyakosorerwa muri ayo mashuri ariko nka REB tube tuzi ngo ikizamini cyabajijwe kijyanye na gahunda ndetse n’integanyanyigisho, bizatwereka ubushobozi abana bafite ku nzego zitandukanye.”

Yakomeje agira ati “Kuva mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza kugeza mu mwaka wa gatanu bazajya bakora iki kizamini, naho umwaka wa gatandatu ibizamini bizakomeza kubaho bya bindi byo ku rwego rw’igihugu”.

Dr Munyakazi avuga ko ‘ikijemo gishya ari uko ibyakorwaga ku mashuri bigiye kujya bituruka muri REB kugira ngo twumve neza abana ibyo tubigisha n’uburyo babikora’.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko ikibazo cyari kirimo ari uko umusaruro babonaga mu bizamini bya nyuma y’imyaka itandatu bihabanye n’integanyanyigisho ivuga. Izi mpinduka zikazatuma umwana akurikiranwa mu buryo buhoraho aho kubona ko yatsinzwe ari uko imyaka itandatu irangiye.

Bizafasha abana gutinyuka ibizamini

Dr Munyakazi yavuze ko ibi bizamini bizafasha abana kwitegura kubazwa, kuko ubundi umwana yabonaga uburyo bwo kubazwa ku rwego rusange agiye gukora ibizamini bya leta rimwe na rimwe akaba yanatsindwa kubera ubwoba.

Ati “Ubu baratangira gutozwa kare kubazwa ibizamini biri ku rwego rw’igihugu, ku buryo igihe cy’ikizamini kizajya kigera abana bariteguye.”

Hari amashuri yabeshyaga ababyeyi 

Dr Munyakazi yongeye kugaragaza ko ibi bigiye gufasha Minisiteri kumenya imikorere y’amashuri n’abarimu, kuko ngo ubundi ishuri ryibazaga bakanabeshya ababyeyi ko umwana yatsinze ariko mu by’ukuri bamubabije ibintu bitari byose yize, umubyeyi nawe akicara avuga ko umwana we yatsinze.

Yavuze ko “Ubu ikizamini kizajya gitangwa gishingiye ku byo umwana yagombye kuba yarize kuri icyo gihembwe, ishuri rikora neza byanze bikunze icyo kizamini bazagitsinda ariko ishuri rikora nabi naryo bizarifasha kumva ko bagomba kugira ibyo bakora kugira ngo bazamure imikorere y’iryo shuri”.

“Aha ni naho tuzatangira gukora urutonde dushingiye kuri ibyo bizamini, ibi bizamini twatangiye bizadufasha kumenya ngo ishuri twita ko ari irya mbere ni irihe?.”

Uyu muyobozi yavuze ko ubu ari uburyo bushya bagiye gukora bushingiye cyane ku nteganyanyigisho nshya, isaba ko bakurikirana umunsi ku munsi imyigire y’umwana badategereje bya bizamini byakorwaga nyuma y’imyaka itatu cyangwa itandatu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here