Karongi: Hakuzimana wari warabaswe n’ibiyobyabwenge avuga ko kwiteza imbere bishoboka

Hakuzimana Silas, utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Ruragwe, Umurenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi ni umusore w’imyaka 24. Yajyanwe Iwawa mu mwaka wa 2015.  Nyuma yo kugororwa yiyemeje kwiteza imbere kandi arahamya ko bishoboka. Uyu ni umwe muri 546 bo mu akarere ka Karongi bamaze kugororerwa Iwawa.

Hakuzimana avuga ko kugira ngo ajye Iwawa byatewe no kuba yaranywaga ibiyobyabwenge birimo inzoga n’urumogi.

Agira ati “Kugira ngo mfatwe njyanwe Iwawa, ni ukubera ikibazo cy’ibiyobyabwenge. Nanywaga inzoga ndetse nkananywa itabi ry’urumogi.”

Mu buhamya bwe agaruka ku nyungu yavanye mu kujyanwa Iwawa. Ati “Iyo ugeze Iwawa uhura n’abarimu batandukanye, mu gihe cyose umarayo hari amasomo uba wiga. Ntabwo waba warigishijwe ngo uveyo utarareka ibiyobyabwenge”.”

Waravuye Iwawa gutera imbere birashoboka

Hakuzimana akomeza avuga ko kubera uburyo yigishijwe, azi icyo asabwa kugira ngo atere imbere. Ubu aracuruza, afite ubuconsho.

Ati “Iterambere ryawe ni wowe wa mbere riba rireba. Njyewe nubwo batubwiraga ko bazadufasha, numvaga nanjye ngomba kureba uko nakora nkazamuka. Nkiva Iwawa nabonye akazi hano ku ruganda rwa kawa. Navaga mu kazi nkareba uko abandi barimo gucuruza, bigatuma nkora mfite intego. Ibihumbi mirongo itatu nakuye mu kazi nahise mbishora ntangira ubu bucuruzi”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu mu gihe gito avuye Iwawa, amaze kwigeza kuri byinshi. Ahamya ko ubucuruzi bwe buhagaze ku gaciro k’ibihumbi Magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (200.000Frw) kandi yarashoye ibihumbi mirongo itatu gusa. Yikodeshereza inzu abamo kandi ashobora kwigurira umwenda ashaka agasa neza.

Hakizimana avuga ko uwanyoye ibiyobyabwenge akenshi usanga kubireka bigoye, ariko ngo uwanyuze Iwawa haba haramubereye umuti urambye. Atanga ubutumwa ku rubyiruko rugikoresha ibiyobyabwenge, akabasaba kubivamo kuko nta kiza cyabyo.

Ati“Ubungubu ibiyobyabwenge narabiretse burundu, ahubwo mba nicuza umwanya n’amafaranga napfushije ubusa nyagura ibiyobyabwenge. Ubu iyo ntajya muribyo nanjye mba mfite imodoka. Nta kiza cyo kwishora mu biyobyabwenge ahubwo ni uguta umwanya wo gukora ibindi byaguteza imbere”.”

Yanditswe na SIBOMANA Ladislas

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here