Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo basangije ubunararibonye bagenzi babo bo muri icyo gihugu

Abapolisikazi b’u Rwanda bari m’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye mu gihugu cya Sudani y’Epfo bagiranye inama na bagenzi babo nabo b’abapolisikazi muri icyo gihugu cya Sudani y’Epfo babasangiza ubunararibonye bafite mu kazi ka gipolisi.

Ni inama yabaye kuri uyu wa kabiri tariki 07 Gicurasi 2019 aho abapolisikazi b’u Rwanda bahuye n’aba Sudani y”Epfo bagera kuri 30 .

Abapolisikazi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bagera ku 160 bayobowe na Assiastant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi.

ACP Teddy Ruyenzi avuga ko iyi nama yari igamije kurebera hamwe ibibazo byugariza abagore mu bihe by’intambara, uko barinda imiryango y’abaturage bugarijwe n’intambara ndetse n’uko barwanya ibyaha byibasira abagore mu bihe by’intambara cyangwa no mu bindi bihe.

ACP Ruyenzi yasobanuye ko abapolisikazi b’u Rwanda bari muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo basangiza bagenzi babo bo muri iki gihugu ubumenyi n’ubushobozi uburyo bakongera ubushobozi mu gukemura ibibazo bishingiye ku ihohotera rishingiye ku gitsina ndetse n’ibindi byaha byibasira abagore.

Ygaize ati:” Nk’abapolisikazi b’u Rwanda , tuzi neza uko waganiriza abagore bahuye n’ihohoterwa , niyo mpamvu   ubu bumenyi tugomba kubusangiza aba bagenzi bacu bo muri iki gihugu.”

Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo Unaisi Lutu Vuniwaqa yashimye intambwe yatewe n’abapolisikazi b’u Rwanda asaba n’abandi bapolisikazi kugira imikoranire myiza igamije ubuvugizi ku bagore b’abasivili mu kubarinda ibyaha bibakorerwa.

Yakomeje asezeranya ubushake n’umuhate by’umurayngo w’abibumbye ku guteza imbere imikorere myiza y’abapolisikazi bo mu gihugu cya Sudani y’Epfo ndetse abasezeranya kuzabakorera ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo mu kazi kabo ka buri munsi ka gipolisi.

Coloonel Laura Paul DIPI , umupolisi wo muri Sudani y’Epfo yavuze ko bafite umuhate n’ubushake bwo kongera imbaraga mu gutanga umusazu wabo mu kugarura amahoro n’iyubahirizwa ry’amategeko muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo.

Col DIPI yavuze ko abapolisikazi bo muri Sunadi y’Epfo bari barabuze aho bakura ubunararibonye nk’ubwo bahawe n’abapolisikazi bo mu Rwanda.Avuga ko ayo mahugurwa bahawe azabafasha kongera ubushobozi mu kazi ka gipolisi mu gihugu cyabo.

Ygaize ati:” Bamwe muri twe tugize amahirwe yo guhugurwa no gusangizwa ubunararibonye n’ibindi bihugu harimo n’abapolisikazi bo mu Rwanda.Aya mahugurwa azadufasha gukomeza kugarura amahoro muri iki gihugu cyacu ndetse no kubumbatira amategeko cyane cyane ajyanye n’ibibazo by’abagore.”

U Rwanda nicyo gihugu gifite umubare munini w’abapolisikazi bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kugarura amahoro mu bihugu bitandukanye, u Rwanda kandi ruri ku mwanya wa Gatatu mu bihugu bitanga umusazu butuma bwo   kubungabunga amahoro.

Muburezi.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here