Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Rutsiro yafashe Habineza Evariste na Gatutsi Fabien bacukura amabuye y’agaciro yo mubwoko bwa Wolfram muburyo bunyuranyije n’amategeko.Bafashwe kuri uyu wa 08 Gicurasi biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Nyuma y’uko bigiye bigaragara ko ubucukuzi butemewe buri gutwara ubuzima bw’abaturage Polisi yahagurukiye kurwanya uwariwe wese ushaka kubukora,ikabashishikariza gukora ubwemewe n’amategeko kuko aribwo buzabageza ku iterambere.
Chief inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira , umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba avuga ko kugira ngo bariya bagabo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
CIP Gasasira avuga ko gukora ubucukuzi mu buryo butemewe n’amategeko byangiza ibidukikije kandi bunagira ingaruka kubuzima bw’ubukora bikagera no kumuryango we.
Yagize ati “Iyo wishoye mu bucukuzi butemewe n’amategeko bikugiraho ingaruka kuko ushobora kuhaburira ubuzima kandi nta bwishingizi baba bafite, bityo umuryango n’igihugu bikahahombera .”
Yakomeje avuga ko mu karere ka Rutsiro hari amakompanyi menshi acukura amabuye y’agaciro mu buryo bwemewe n’amategeko. Asaba abaturage kwegera inzego zibishinzwe kugirango zibafashe kuko nibyo byonyine bizabafasha mugukora batekanye.
CIP Gasasira yasabye abaturage kureka kwishora mu bintu binyuranyije n’amategeko kuko ingaruka iyo zije nibo zigarukira.kubyirinda nicyo cyonyine kizatuma buri wese agera ku byiza yifuza kugeraho.
