Amb. Peter Vroom Ati: “ Iyo umuntu akora akiteza imbere agaciro ke kariyongera kandi n’u Rwanda rugatera imbere.”

Mu ijambo yavuze ubwo hasozwaga umushinga  Private sector driven agricultural growth(PSDAG), Amb wa USA mu Rwanda Peter Vrooman yavuze ko ashimira abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bihuje bagashobora gukora Koperative itunganya amata ikayakoramo ibindi binyobwa.

Umushinga PSDAG watangiye mu mwaka wa 2014 , wafashije abantu batandukanye mu buhinzi n’ubworozi ukaba wasoje ibikorwa byawo kuri uyu wa 26.06.2019 ufashije abantu kwihangira imirimo no gukora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere.

Amb. Peter Vrooman yashimiye ababashije kwishyira hamwe bagakora ibikorwa bibateza imbere harimo koperative itunganya amata ibarizwa I Masaka.

Ati: “ Iyo umuntu akora akiteza imbere agaciro ke kariyongera kandi n’u Rwanda rugatera imbere.”

Yavuze ko inkuru yo kwiteza imbere kwa Maria na  bagenzi be b’i Masaka bikwiye kubera abandi uburyo bwo kumva ko iyo ukoze witeza imbere.

Ambasaderi Peter Vrooman asura bamwe mu bari baje kumurika ibyo bagezeho

Amb Peter Vrooman yavuze ko kubera politiki nziza z’u Rwanda urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange biyumvisemo ubushake bwo gukora kandi ngo bigaragarira mu buryo imibereho yabo igenda iba mwiza.

Uyu muyobozi uhagarariye USA mu Rwanda yari yitabiriye umuhango wo gusoza umushinga uhuriweho n’Umuryango w’abanyamerika w’iterambere mpuzamahanga hamwe n’ishyirahamwe ry’abikorera ku giti cyabo mu Rwanda wari ugamije kuzamura abakora ubuhinzi.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubucuruzi no guteza imbere inganda Michel Minega Sebera yashimye ibyakozwe na Ambasade ya USA ibinyujije mu kigega cyayo cy’iterambere mpuzamahanga, avuga ko gufasha abakora mu nganda nto n’iziciriritse kuzamura umusaruro wabo bigira icyo bizamura mu bukungu bw’u Rwanda.

Uyu mushinga wiswe Private Sector Driven Agricultural Growth( PSDAG) wafashije abaturage mu turere dutandukanye kugira ngo bazamure imishinga yabo y’iterambere harimo ishingiye ku buhinzi n’ubworozi, inganda zitunganya ibikomoka ku bihingwa no ku matungo n’ibindi.

Wateje imbere ishoramari mu buhinzi n’ubworozi rigera kuri miliyari Frw 24.6, uzamura ibigurishwirizwa mu gihugu imbere no hanze ku kigero cya miliyari  Frw 63.8 kandi ufasha abahinzi kubona inguzanyo igera kuri miliyari Frw 23.7.

Theoneste Ahimana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here