Dr. James Gashumba, ati, “Ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro nibyo bihindura isura y’iterambere ry’igihugu

Bamwe mu bakwirikiranira hafi uburezi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro, bavuga ko mu Rwanda hakomeje kuba  imbogamizi  z’imyumvire  kuri rumwe mu rubyiruko rucyumva ko kwiga imyuga ari ukubura andi mahitamo, ariko  iki ikibazo ubuyobozi bwa Rwanda Polytechnic(RP) bukavuga ko bukizi kandi kiri  mu bigomba kwitabwaho.

Kuri uyu  wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019, nibwo byagaragajwe , ubwo ubuyobozi bw’ikigo Rwanda Polytechnic (RP) gihuza za IPRC zose  n’andi mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, bwashyiraga ahagaragara gahunda y’imyaka itanu iri imbere igamije iterambere y’uburezi bushingiye ku bumenyingiro.

Dr. James Gashumba, umuyobozi mukuru  wa RP,  ati, “Ibikorwa by’imyuga n’ubumenyingiro nibyo bihindura isura y’iterambere ry’igihugu muri rusange , urebye za Korea, Singapore, n’ibindi, usanga ari byo byagiye bishingiraho.”

Akomeza avuga ko  Hano mu Rwanda cyangwa n’ibindi bihugu byinshi bya Afurika, bisa n’aho twabaye nk’abata umurongo ibintu by’imyuga n’ubumenyingiro bigasa n’ibisuzuguritse, n’umwana akiyumvamo ko ashaka kujya muri kaminuza, byamunanira ati ‘byanze reka mpfe kujya kwiga imyuga n’ubumenyingiro’, ariko usanga ari ukwibeshya kuko nta gihugu cyateye imbere kidafite uburezi bushingiye ku myuga buteye imbere”.

Uyu muyobozi avuga ko mu rwego rwo guhindura iyi myumvire no kubaka imyuga yo ku rwego rwo hejuru, ikigo cya Rwanda Coding Academy kiri i Nyabihu kiri mu by’imyuga byakira buri mwaka abana 60 bafite amanota meza mu gihugu, bakaba bizeye ko bazagaragaza impinduka mu ikoranabuhanga ubwo bazaba basoje kuko bazakomeza no mu byiciro bya Kaminuza na Masters.

Dr. Marie Christine Gasinzigwa, ushinzwe iterambere ry’ubumenyi mu Nama y’Igihugu y”Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), avuga ko ikibazo cy’imyumvire gihari.

ati, “U Rwanda rwashyize imbere kwigisha imyuga, uretse no kuba inatanga akazi ariko no kugirango duhindure n’imyumvire, uzi ko tubisuzugura kenshi ngo mu myuga hajya abananiwe, ariko biriya bihugu byateye imbere byatejwe imbere n’imyuga. Inkingi ya mbere ni ukugirango duhindure imyumvire, kuko nituyihindura bizoroha kugirango bashyire mu bikorwa gahunda yo kuzamura kwigisha imyuga”.

Lucy Schalkwijk ukora muri GIZ wari uhagarariye abafatanyabikorwa ba RP, avuga ko biteguye gushyigikira Leta guteza imbere uburezi bushingiye ku myuga n’ubumenyingiro kandi hitabwa ku ireme ry’uburezi. Avuga ko ari iby’ingenzi kwigisha ibijyanye n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo kandi n’ababyize bagasoza bashoboye.

Leta ifite intego y’uko imyuga n’ubumenyingiro byitabirwa kurusha ubundi burezi nibura ku kigero cya 60%. Mu mwaka wa 2010 u Rwanda rwari rufite amashuri 63 y’imyuga n’ubumenyingiro gusa, ariko ubu akaba amaze kurenga 300.

Ahimana Theoneste

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here