Ngamba-Kamonyi: Twasuye TVET Kabuga, inkuru ni impamo !!

Nk’uko twari twabisezeranyije, mu minsi ishize twatangaje amakuru twari dufite ku mikorere myiza y’iki kigo cyubatse hejuru y’ikibaya cya Nyabarongo. Ni mu Mudugudu wa Musenyi Akagari ka Kabuga mu Murenge wa Ngamba ku ruhande rw’Akarere ka Kamonyi. Twarimanukiye rero dusura iki kigo, dusanga ibyo twabwiwe ari ukuri kutagibwaho impaka !!

Nyakwigendera Padiri José Ramon Amunarriz washinze ishuri.

Incamake y’amateka y’ikigo:

Mbere y’uko cyitwa TVET Kabuga, ni ikigo cyashinzwe na Nyakwigendera Padri Jose Ramon Amunarriz w’umu Espagnol mu w’1997, wageze mu Rwanda mu w’1984,  akitaba Imana mu w’2002, akaba yaranashyinguwe muri Kiliziya ya Paroisse Kabuga yubatse muri iki kigo. Kigengwa na Kiliziya Gatolika Diocèse ya Kabgayi, ariko kigafashwa na Leta y’u Rwanda mu buryo bw’amasezerano na Kiliziya nk’uko bisanzwe hirya no hino mu gihugu.

Mbere yo kuba TVET:

Nk’uko bisobanurwa n’. Umuyobozi wa kiriya kigo Padiri Rudahunga Edmond Marie, ryari ishuri ry’imyuga “CFP” cg “Centre de Formation Professionnelle”, icyo gihe ryigishaga Ububaji  (Maconerie). Mu mwaka w’ 2002,. Ikigo cy’Igihugu WDA cyasabye ko iki kigo kibazo kiba VTC, ariko icyo gihe nta Diplome zatangwaga. Bisabwe na Diocèse, mu w’2014 ishuri ryahindutse  TSS, rigatanga Diplome ku rwego rwa A2, ariko icyo gihe ryari ricyigenga. Mu w’2016,  Leta y’u  Rwanda yemeye  gukomeza kurifasha ku bw’amaserano hagati yayo na Kiliziya Gatolika. Hashingiwe ku i baruwa ya Ministre w’Uburezi yo ku wa 19/01/2018, iki kigo cyiswe “Fr cg Fadher Ramon Kabuga TVET School”

Abana biga amasomo atandukanye kandi akomeye y’imyuga !!

Iki kigo gifite amashami 4 kandi y’imyuga ishingiye ku buhanga bukenewe ku isoko ry’umurimo, bisobanura ko kinafite abarimu b’inzobere zo ku rwego rwo hejuru !! Ayo mashami ni : Maconerie (Ubwubatsi) ; Charpenterie (. Gukora ibisenge) ; Computer Application ( Ikoranabuhanga rihanitse) na Multimedia cyangwa (Gutunganya amashusho n’amajwi). Ikigo gifite abanyeshuri 200, abakobwa 82 n’abahungu 118, kandi bose biga baba mu kigo ( Internat)

Batsinda neza

Iki kigo gitsindisha abana neza cyane ikizamini cya Leta ku buryo mu mwaka w’amashuri wa 2018, mu Rwanda hose uwabaye uwa mbere mu bwubatsi yagize amanota 58, agakurikirwa n’uwo muri TVET Kabuga wagize amanota 57 !!

Ikigo kirashimira inzego zigifasha, n’ubwo imbogamizi zitabuze !!

Nk’uko natwe twabyiboneye, TVET Kabuga ni ikigo gikomeye kandi gisobanutse mu bijyanye n’inshingano gifite. Ntako inzego bireba zitagira ngo zigifashe ari nayo mpamvu kizishimira, nk’uko Padiri Rudahunga Edmond Marie Umuyobozi wacyo yabidutangarije !! Gusa kiracyafite imbogamizi, zinakomeye cyane nk’uko natwe twabibonye, tukazazigaragaza mu gice cya kabiri cy’iyi nkuru, ariko dusaba ubuyobozi bwa kiriya kigo kudacika intege kuko, ibikorwa byacyo twasanze ari indashyikirwa, kandi tukaba duhamya tudashidikanya ko, Leta y’u Rwanda, binyuze mu nzego zayo zirebwa n’ikibazo, ibisubizo bizaboneka bidatinze !!

Ishami ry’Ikoranabuhanga (Computer application) muri Lab.

source:rugari.net

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here