Mu myaka 40 SOS imaze mu rwanda yafashije benshi

Ubwo SOS Rwanda yizihizaga isabukuru y’imyaka 40 imaze ibayeho kuri uyu wakabiri taliki ya 24 Nzeri 2019,  abayirerewemo bayishimiye uburyo yababareye ababyeyi ikanabavuza ibikomere bakomerekeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ubu bakaba barabaye abagabo.

Munyetora Joseph ukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka avuga ko yageze muri SOS mu mwaka 1994 afite imyaka 7  nyuma yo kurokoka Jenoside ari intere yatemaguwe n’umuryango we wamaze kwicwa ariko akaza gukira nyuma yo kwivuriza mu Gihugu cy’Ubudage abifashijwemo na SOS.

“ Nyuma yo guhungira i Butare batujyanye muri SOS, nari  mfite imyaka irindwi mfite ibikomere byinshi ku mubiri no ku mutima nyuma yo gutemagurwa, barandeze, baramvuza mu Budage ndagaruka niga amashuri abanza, ayisumbuye na kaminuza ubu nasoje n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza nishyurirwa na SOS.” Munyetora akomeza agira ati:

“ SOS Itandukanye n’ibindi bigo by’imfubyi kuko barera abana mu miryango bakabigisha ubuzima bwose nk’ubwumana uri kumwe n’ababyeyi. Ibyo mfite byose n’ubuzima mbikomora muri SOS mvuga ko yadusubije ubuzima nyuma ya Jenoside.”

Mukarwego Clotilde wamaze imyaka 26 arera abana muri iki kigo nawe avuga ko abaharerewe ntaho batandukanira nabarerewe mu miryango yabo kuko bitandukanye n’ibindi bigo birerwamo abana bafite ibibazo bitandukanye.

“ Twatoje kurera abana tutitaye ku nyungu tuzabakuramo ahubwo twumva ko turi gukorera Imana, byadusabye kwitanga no kwihangana ariko ubu twarereye Igihugu kuko havuyemo abantu bafitiye Igihugu akamaro.” Mukarwego atanga ingero z’abantu bakora mu nteko ishingamategeko, umubikira uba i Roma kwa Papa , abikorera n’abandi bakora mu nzego zitandukanye za Leta n’abigenga.

Kaul Siddhartha ukuriye SOS ku Isi avuga ko buri Gihugu bakoreramo abana bafasha bafite umwihariko wabo ariko ko bishimira uburyo bakorana na leta y’u Rwanda n’abanyarwanda mu gufasha abana batagira ababyeyi n’abari mu bibazo byo kubabura kutajya mu muhanda ahubwo bagakomeza kubaho nk’abari mu muryango babifashijwemo na SOS.

Minisitiri w’iterambere w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyirahabimana Solina ashimira SOS uruhare rwayo mu gfasha umuryango Nyarwanda mu kurera abana batagira kivurira cyane cyane mfubyi.

“ Isabukuru y’imyaka 40 SOS Rwanda yizihiza kuri uyu munsi ni ukwishimira ibikorwa by’intashyikirwa yagezeho mu gufasha leta y’u Rwanda  mu kurengera uburenanzira bw’umwana ndetse no gufasha imiryango kwigira no kurera neza abana. “ Minisitiri akomeza agira ati :

“ Byumwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 SOS yafashije Leta y’u Rwanda kwita no kurengera abana batagira kivurira cyane cyane imfubyi n’abandi bana batagize amahirwe yo kurerwa n’ababyeyi babo bwite bitewe n’ingaruka za Jenoside, mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’umuryango Nyarwanda muri rusange  turashimira icyo gikorwa cy’indashyikirwa SOS yakoze.”

SOS Rwanda izwi cyan SOS children’s Village yatangiye gukorera mu Rwanda mu mwaka w’I 1979 ikaba imaze gufasha abana barenga 17, 000 mu Turere 4 ikoreramo turimo Gasabo mu mujyi wa Kigali aho yatangiriye gukorera muri uwo mwaka, Nyamagabe aha hahoze hitwa gikongoro yahagiye igiye gutabara abana baho nyuma yuko aka Karere kari kugarijwe n’inzara mu mwaka w’i1992, Gicumbi uyu muryango waje kujyayo nyuma yaho nta muryango utegamiye kuri Leta wari uhasigaye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi naho ihagera igiye kurengera abana bahabarizwaga muri Jenoside.

SOS Rwanda yafashe umwanzuro wo kujya gukorera i Kayonza nyuma  yaho muri 2010  hasohotse raporo ivuga ko aka Karere ariko kambere mu kugira abana benshi bakenye ubufasha barimo b’imfubyi, abana batawe n’imiryango yabo, ugutandukana kw’ababyeyi n’ibindi bibazo bibangamiye umwana.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here