Sadat Munyakazi ashenye ikipe ya Rayon Sports ayibibamo urwangano

Ikipe ya Rayon Sports yugarijwe n’ikibazo cy’ubwumvikane bucye butezwa na Perezida wayo Munyakazi Sadat aho yatangaje ku maradiyo atandukanye avuga ko azatema ishyamba ry’abamurwanya.

Abasesengura imvugo za Sadat basanga zihembera urwangano kuko yibasira abahoze ari abayobozi ba Rayon Sports kandi zigamije kubagirira nabi , ibi bigaragara mu Kinyamakuru Rwanda magazine  aho yatangaje ko atazihanganira abari mubuyobozi bw’ikipe n’ababuhozemo ko bamutobera , ahamya ko azatema iryo shyamba .

Abasesengura basanga nabwo abikora avanguye kuko abagaragaye muri Arena harimo Mushimire Claude ariko we ntamushyire mubo azatema maze akikoma abantu batatu.aribo Gacinya Denis , Muhirwa Prosper  na Gakwaya Olivier. Muri iki kiganiro yagaragaza ko uburenganzira bwose bari bafite yabubambuye kuko bavugwaho gutangiza Rayon Sports BBC.

Abakunzi ba Rayon Sports bibaza ukuntu Sadat yaba Perezida wa ekipe akaba na perezida wa MK card , ibi nibyo byatumye afata ideni atabibwiye komite yikanze ko babimubaza atangira kuvuga ko abirukanye .

Ideni bivugwa ko ryafashwe na Munyakazi Sadate

Ikibazo cy’umukinnyi Sidb nacyo yakibeshye bamwe mu bafana avuga ko Gakinya ashaka kumwungukamo ahubwo we yabuze amafaranga yo kumugura nyuma akavuga ko ari umukinnyi uhenze cyane.

Nyuma yibyo rero niho yatangiye kuzana ibyo gutema ishyamba kandi ishyamba avuga ririmo abantu twavuze haruguru, bityo akabikora ashaka kugirango hatazagira umubaza kumakosa akora.

Sadat yanze umukinnyi Pierrot kandi yari kugurwa n’abafana none hamwe na Muganga Charles uvura Rayon Sports ubu batangiye kugirana amakimbirane mu gihe yavugaga ko arwaye ariko umuganga akerekana ko umukinnyi nta kibazo na gito afite cy’ubuzima.

Amakuru azunguruka arahamya ko Sadat agiye gusiga ikipe kubera amadeni amaze gufata y’umurengera bityo akayisiga mu bibazo by’ingutu. Abakunzi ba Rayon Sports basanga Sadat Munyakazi akwiye kubazwa ku mvugo zikarishye akoresha zivuga gutema. Niharamuka hagize utemwa ubwo ntibazavuge ko batabimenyeshwejwe.

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here