RIB yatangiye gukurikirana amacakubiri ya Munyakazi Sadat yaremye mu ikipe ya Rayon Sports

Amakuru yagiye ahagaragara kuko bitakiri ibanga , amacakubiri ya Sadat n’imvugo zikaze zo gutema abari mu ishyamba no kuritwika byatumye umwe mu bavugwa atanga ikirego mu bugenzacyaha. Radio Frash ejo tariki 30 Nzeri 2019 haciyeho ikiganiro cyavugaga uko Muhirwa Prosper yatanze ikirego nyuma yo kwibasirwa na Munyakazi sadat perezida wa Rayon Sports.

Abakurikirana imvugo za Munyakazi Sadat basanze zuzuyemo kwanga no kwangisha abafana ba Rayon Sports abandi kuko harimo ijambo rikaze ryo gutema no gutwika. Ibiganiro byaciye ku maradiyo yaba radio 10 cyangwa Radio Frash hamwe na Radio Isango Star humvikana ko hari imvugo za Perezida wa Rayon sports Munyakazi Sadat zitazihanganira uwabaye umuyobozi wa Rayon Sports cyangwa uri mu buyobozi bwayo ushaka kumuvangira.

Nyuma rero yaho bamwe mu bakomerekejwe n’izo mvugo za Munyakazi Sadat biyambaje ubugenzacyaha ngo bubarenganure . intandaro y’ibi byose Munyakazi Sadat yagiye atangaza ko bakoresheje ibirango bya Rayon Sports bashinga  Rayon Sports BBC.

Amakuru dukura ahizewe ahamya ko igihe Kigali Arena yatangiraga kubakwa aribwo Nyobozi ya Rayon Sports yari iyobowe na Muvunnyi Paul yahamagawe arikumwe n’uwari visi perezida we Muhirwa Fred babwirwa ko hakenewe Rayon Sports BBC.

Ibi bikaba biri no mu ihererekanyabubasha basimburana ku buyobozi bwa ekipe yabimuhaye , ariko igitangaje ni uburyo Munyakazi Sadat ashaka kubyigurutsa agamije kubiba urwangano avuga ko hari inyeshyamba zimurwanya.

Amakuru azunguruka mu bakunzi ba Rayon Sports ahamya ko Munyabagesha Valens uyoboye komite olempike yatangiye kwinjira mu kibazo ashaka ko Muhirwa Prosper yakwiyunga na Munyakazi sadat amazi atararenga inkombe.

Abo twaganiriye ariko badashaka ko amazina yabo ajya ahagaragara badutangarije ko hari itsinda ryashyizweho na Munyakazi Sadat ryo kujya rimumenyera abamuvuga ibikorwa bibi akora kugirango nabo abirukane cyangwa afunge Fun Club zabo .ibi rero ni byongera kwerekana ko ananiwe kuyobora ikipe aho kubaka urukundo yubaka urwangano .

Abashishoza bakibuka ikibazo cya  vital na Muhirwa Prosper , uko Munyabagesha yakitwayemo barasanga ari nako ashaka kwitwara muri iki kibazo kuko yazengurutse mu nzego  zitandukanye z’ubuyobozi yerekana abateza ibibazo ikipe. Nta mureyo utazi uko Munyabagesha yayoboye Rayon Sports akirukana Raoul Shungu akaza gucisha ikipe amafaranga kuko yamuhohoteye.

Iyo dosiye igejejwe mu bugenzacyaha nyuma ihabwa ubushinjacyaha nabwo bukayiha urukiko maze ikaburanwa, reka tubitege amaso.

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here