Nyanza: Abaturage bo mu murenge wa Muyira barishimira ko begerejwe amazi meza

Nyuma yuko ikigo WASAC gihaye abaturage amazi bo murenge wa Muyira uherereye mu karere ka Nyanza mu ntara ya majyepfo,

ubu banejejwe no kuba basigaye bakoresha amazi asukuye, bakaba badutangarije ko nindwara baterwaga no gukoresha amazi mabi bavomaga mu migezi itandukanye kuri ubu zitakihabarizwa,

bati:” hehe nokongera kurwara indwara ziterwa numwanda”. Bamwe mubaturage twaganiriye bavuga ko bashimira cyane WASAC kuri iki gikorwa yabakoreye, batubwiye ko niyo bashakaga amazi banywa bayakuraga kure kuburyo byabasabaga kuyavoma kumariba bigatuma abana bo mungo bakerererwa amashuri, rimwe na rimwe bakanasiba kwiga kubera ikibazo cy’amazi , ubu rero bakaba bishimira intambwe bamaze gutera nyuma yo kwegerezwa  amazi , abanyeshuri nabo bati: “umusasuro turawizeye ntakabuza”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru abaturage mungo zitandukanye amazi yari yabuze, batubwiye ko atajya atinda kugaruka  ikindi  niyo abuze baba bayavomye bakayabika mu bikoresho bitandukanye.

kubwibyo rero bakaba bashimira ikigo WASAC gishinzwe kwegereza abaturage amazi meza ku ntambwe bakomeje gutera mu gukwirakwiza amazi meza mu duce dutandukanye tw’igihugu.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here