Abahinzi bakawa bagiye kubona isoko iburayi

Abahinzi ba kawa 40 bahagarariye ama koperative 14 ahinga kandi agatunganya kawa bahuguwe uko batunganya umusaruro wa kawa mbere yo kuwohereza ku isoko ryi burayi

Aya namahugurwa yiminsi ibiri15 -16 Ukwakira 2019 yateguwe na CBI programme specialty coffee rwanda kubufatanye , Agriprofocus na NAEB icyigo kigihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka kubuhinzi n’ubworozi

Mumahugurwa atangwa , CBI ifasha mu gutegura abohereza umusaruro wabo i burayi kuwutunganya no kubabonera amasoko binyuze muguhuza baguzi n’abacuruzi bo kumugabane wiburayi

Uwizeye Alex uhagarariye Agriprofocus Rwanda , yavuzeko guhuza abacuruzi ba  kawa bo mu Rwanda na baguzi biburayi ari  iby’ingenzi cyane , kuko bungukiramo byinshi nko kumenya uko  kawa kwisoko ryiburayi ibashaguhangana hakurikijwe ibihugu bihohereza umusaruro wabyo yakomeje avugako amahugurwa nkaya afasha abatunga  b’akanagurisha kawa I burayi kumenya ibipimo ngenderwaho mukugurisha kawa kwi soko ryiburayi.

Abitabiriye amahugurwa bazafashwa kugera mu buholande guhura nabagizi ba kawa ,bikazabafasha kubaka ubufatanye hagati yabo bakazagenda muruku kwezi,bazafashwa kandi kugera muri polonye aho bazasura amasoko yaho acuruza kawa .

Umuyobozi muri NAEB Cynthia Uwacu yavuze ko amahurwa aringenzi kuko afasha abahinga b’akanatunganya kawa ku menya gutegura kawa kuva igisarurwa kugeza inyowe ,yongeyeho ko biza bafasha kumenya gutegura kawa ihangana kwisoko ryiburayi.

Ngarambe Alex  uhagarariye Teuscher Invest Ltd , yavuze ko bajyaga bahura n’imbogamizi yo kugurisha umusaruro wabo wose I burayi ariko kumahugurwa bahawe yizeyeko bagiye kubona isoko rihagije ryayo .

Imibare yatanzwe n’ikigo cyigihugu gishinzwe kohereza hanze ibikomoka kububinzi NAEB igaragaza ko mu mwa wa 2018 I kawa yinjije asaga miliyoni 69 avuye kuri miliyoni64 mumwaka wabanje.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here