Mu ikipe ya Rayon Sports urwikekwe ni rwose kubera ubwikanyize bwa Munyakazi Sadat.

 

Munyakazi Sadat yananije Twagirayezu Thadeo kugirango azane Habarugira Vital babashe gusenya Rayon Sports nkuko mu mwaka wa 2010 , bigeze kuyigira kampani we na mukuru we Munyabagisha Valens. abareyo ntibemera ko Habarugira Vital aza muri komite ya Rayon Sports kuko yagiye agaragaraho imyitwarire itari myiza birimo ku rwana ku bibuga n’ahandi.

Ikipe ya Rayon Sports nubwo yagiye igira ibibazo bitandukanye ariko ntabwo yigeze igira ubuyobozi bubi nku bwa Munyakazi Sadat, ibi bigaragazwa n’ihangana n’imvugo yagiye akoresha atuka bagenzi be bafatanyije kuyobora kugeza ubwo bose bayimusigiye.

Munyakazi Sadat yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports avuga ko afite kampani yitwa MK card izatera inkunga. ibi yaje kubigeraho mu mayeri menshi ahanitse yegukana n’ikipe ayibera Perezida. Munyakazi agitorwa abantu bose bariyamiriye bavuga ko ari umuntu udashoboka ko nayobora igihe kinini atazarenza amezi atanu.

Habarugira Vital 

Iryavuzwe ryaratashye kuko mugihe gito Munyakazi Sadat nibwo yatangiye kubiba urwango hagati mu bafana avuga ko hari ishyamba azaritema agatema n’abarimo yarangiza akaritwika .

Munyakazi Sadat yaje kwibasira uwari Visi perezida wa kabiri w’ikipe maze aramwandagaza amukoza isoni kubera ko yari yamuhaye inama zigura n’igurishwa ry’abakinnyi . uyu mugabo Munyakazi yaje kwitwaza ko humvikanye Rayon Sports BBC maze arema urwangano ahembera amacakubiri akomeye , ibi byagiye bica ku maradiyo akomeye hamwe na za Tereviziyo  na bimwe mu bitangazamakuru byandikirwa kuri murandasi bya hano mu Rwanda.

Umwuka mubi wakomeje gututumba Imena za Rayon Sports zihamagara Munyakazi Sadat ngo zimugire inama aranga aranangira akomeza kwikorera ibyo yishakiye yerekana ko ikipe yabaye iye n’ubucuruzi bwe bwihariye.

                                                 Itangishaka Bernard uzwi nka King

Uwari visi perezida wa mbere Twagirayezu Thadeo nawe yarakomeje ararwaza agira inama Munyakazi Sadat amwereka uko yagira imyitwarire itabangamira abakunzi b’ikipe we aranga akomeza guhembera urwango none ayisigaranye wenyine .

Amakuru ava mu nshuti za hafi za Munyakazi Sadat ngo azayiyobora uko abyifuza kandi ntashobora kwemera inama bamugira hatarimo Munyabagisha Valens uyobora olempike .Iyegura rya Twagirayezu Thadeo rigisakara mu mayeri menshi ya Sadat agiriwe inama na Itangishaka Bernard na Habarugira Vital yabanje guhakana ko atabizi kandi yamaze gushyikirizwa ibaruwa. mu gihe gito  aba arabitangaje ko yabibonye maze nawe asohora indi.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports cyane abanenze iyimikwa rya Sadat baganira n’ikinyamakuru Muburezi.com bagitangarije ko icyo bareba ari ikipe yabo naho uyobora we aziyeguza kuko ntawayobora abiba amacakubiri n’urwangano , umwe mu bakunzi ba Rayon Sports twaganiririye utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yadutangarije ko Sadat agiye kugira Visi perezida Habarugira Vital naho visi perezida wa kabiri akaba Itangishaka Bernald uzwi ku izina rya King .

Buri umwe mu bakunzi ba Rayon Sports ku giti cye , ashaka ko ikipe itsinda ariko Munyakazi Sadat akegura n’agatsiko ke.

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here