Perezida  w’ikipe ya Rayon sport Munyakazi Sadate agiriwe inama na Munyabagisha  Valens bateguye  ubuyobozi bushyashya buzatabgazwa ejo.

Munyakazi Sadatte[photo archieves]

Byavuzwe ukuri ko Rayon sports igira inshuti nyinshi,ikagira nabayivangira benshi none biragaragaye.Ikipe ya Rayon sports tutarebye ibyahise turebe ibyuy’umunsi wa none iri mu biganza bya Munyakazi Sadate uyicuruza nkaho ari Kampani ye bwite.

Munyakazi Sadatte[photo archieves]
Munyakazi yinjiye mu ikipe ya Rayon sports abigiriwemo inama na Munyabagisha kugirengo birukane Muvunyi Paul  bimike Dr Rwagacondo Claude. Ibi ntibyabahiriye kuko byasakuje mu itangazamakuru biba birahagaze burundu,bityo Muvunyi arangiza manda ye. Munyakazi Sadate amaze gutorwa yahawe abo bagomba gufatanya kuyobora ikipe.

Bakiva mu karere ka Bugesera hari indi nama yabereye I Remera yarimo Habarugira Vital, Mudaheranwa Youssuf ,Me Zitoni Pierre Claver ,Itangishaka Beranard alias King bagira inama Sadate ko atagomba kwemera  gukorana na Twagirayezu Thadeo, Muhirwa Prosper na Gacinya Chance Denys.Ibi rero byarakomeje kuko Sadate yatangiye kugenda yereka abo bafatanije ko ariwe nyir’ikipe.

Imikino ya Cecafa niho umuriro watangiriye,ariko Sadate kubera inama yahabwaga nabo twavuze haruguru bikagira ubukana. Munyakazi Sadate yatangiye gushushanya Muvunyi Paul amubwira ko bagura abakinnyi kandi nabo bagatanga ababo bifuzwa na  APR FC.

Ikindi kibazo cyagaragaye mu igura ry’umutoza kugeza aho Sadate na Zitoni bavugaga ko hari ababarwanya.Ikipe ijya kujya mu mikino ya Afrika muri Sudani Sadate yafashe amadeni atabwiye bagenzi be.Ikindi kibazo gikomeye mu ikipe ya Rayon sports nigishamikiye ku kazu kagiye kuyubakwamo  hagendewe ku bitekerezo bya munyangire na  ntacyo bizantwara.

Amakuru ava munshuti za Munyakazi Sadate arahamya ko namara gushyiraho komite nshyashya azahita afata ikipe ayikoreshe ubucuruzi agaruze ayo yatanze mu igura ry’abakinnyi. Inama yaraye ibaye  yakoreshejwe na Munyakazi Sadate yemeje ko ubucuruzi bwose bukorerwa mu ikipe ya Rayon sports buzajya bugira inyungu kubo bazaba bakorana naho abashoyemo ayaba bakigizwayo.

NSABIMANA Francois

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here