Huye: Barishimira ko gusobanukirwa ibisabwa byatumye batagitinda guhabwa serivisi

Mu gihe byakunze kugaragara ko hirya no hino mu duce dutandukanye haba hari abaturage badasobanukiwe n’ibisabwa kugira ngo babone serivisi runaka bigatuma basiragira mu nzira, bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye bo bavuga ko batagitinda mu mayira kuko bagenda bujuje ibikenewe byose.

Abaturage bo mu murenge wa Mukura baganiriye n’ikinyamakuru muburezi.com, bavuze ko ari gake bajya gusaba serivisi mu nzego z’ibanze batabanje kwegera ubuyobozi bw’umudugudu ngo bubanze kubasobanurira ibisabwa.

Ngabonziza Ishaq, avuga ko mu gihe agiye kwaka icyangombwa nko ku murenge  cyangwa ahandi abanza kwegera urwego rw’umudugudu, Ati “ iyo ntasobanukiwe ibyo ndi busabwe mbanza kwegera mudugudu nkamusobanuza nkamenya amakuru neza ubundi nkabona kujya kureba icyo cyangombwa.”

Akomeza avuga ko no mu nteko rusange iba buri wa kabiri abayobozi babasonurira ibikenewe ngo bahabwe serivisi inoze ati “ahanini dukunze no kubimenyera mu nteko rusange ndetse no munama ziba nyuma y’umuganda ngaruka kwezi.”

Mutabazi Lemy, Umuyobozi w’umudugudu wa Kamahinda, akagali k’Icyeru abajijwe uburyo abaturage bamenya ibyo basabwa ngo bahabwe ibyangombwa, yasubije ko umuturage ukenera ibyangombwa abanza guca mu buyobozi bw’umudugudu.

Yagize ati “umuturage ancaho nkamuha urwandiko rwemeza ko atuye mu mudugudu nyoboye kandi ruba rwerekana nicyo umuturage akeneye ubundi agakomereza aho agiye kwaka serivisi ku cyangombwa runaka aba yifuza kubona.”

Umuyobozi w’umudugudu wa Kamahinda Mutabazi Lemy

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange,  avuga ko hakozwe ubukangurambaga abayobozi bagasobanurirwa neza imitangire ya serivisi nibyo bagomba kumenyesha abaturage, ati “ni inshingano zacu nk’abayobozi muri rusange zo gusobanurira abatugana ibyo basabwa kugira ngo imitangire ya serivisi irusheho kunozwa.”

umuyobozi w’Akarere ka Huye

Aha abaturage barishimira uburyo Leta y’u Rwanda yegereje ubuyobozi hafi yabo ku buryo serivisi nyinshi zitangirwa ku nzego z’ibanze, ubu bakaba basobanukiwe neza icyo basabwa mbere yuko bagera ku rwego runaka, mu gihe mbere byari ingorabahizi kuko bahoraga mu nzira biruka ku byangombwa nabo badafitiye amakuru neza y’uko biboneka.

 

Dushimire Emmanuel

www.muburezi.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here