HUYE: Zimwe muri Hoteli na Moteli ntizifite uburyo bunoze bwo gusaka abazinjiramo

Hoteli zimwe na zimwe zibarizwa mu karere ka Huye ntizifite uburyo bwifashishwa mu gucunga umutekano wazo n’uwabazigana, ndetse n’ababifite  ibikoresho bikoreshwa mu gusaka ntibikora n’aho  bikora ugasanga bitari gukoreshwa.

Ibi bituma hibazwa imicungire y’umutekano w’umukiliya waje agana iyo hoteli cyangwa se motel runaka ndetse n’umutekano wiyo hoteli cyangwa amacumbi ubwayo.

Umukozi ushinzwe kwakira abakiliya muri hoteli iri mu mujyi wa Huye  umaze imyaka isaga itatu akorera iyo hoteli, yatubwiye ko uburyo bakoresha bacunga umutekano wabaza babagana ati” akigera ku marembo haba hari umukozi ushinzwe gusaka uwo muntu uje atugana yifashishije igikoresho cyikoranabuhanga cyabugenewe agirango arebe niba nta cyahungabanya umutekano yitwaje.”

Akomeza avuga ko iyo ageze aho yakirirwa hiyongeraho no kumwandika mu gitabo , ahandikwa nimero y’Indangamuntu, noneho imyirondoro ye  igahita yoherezwa kuri polisi ya Huye mu rwego rwo kumenyekanisha ko hari uwinjiye muri iyo Hotel no kumucungira umutekano.

Ibi nibwe mu bikoresho byifashishwa mu gusaka abagana ama hoteli

Ibikoresho by’ubwirinzi bikoreshwa mu ma hoteli

Nubwo uyu mukozi yatubwiye ibi ariko, abakozi twasanze mu yindi hoteli imaze igihe ikorera mu mujyi wa Huye batigeze bemera ko tubafata amajwi,  batubwiye ko ibikoresho byifashishwa gucunga umutekano bihari ariko bitagikora ndetse bimaze igihe byarapfuye.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ikurikizwa ry’amabwiriza agenga ubukerarugendo muri RDB, Nsabimana Emmanuel, yadutangarije ko itegeko rivuga ko ikigo cyaba iki nini cyangwa igito gikwiye kuba gifite abantu bashinzwe umutekano bagomba gusaka abahinjiye bifashishije ibikoresho byabugenewe ndetse bakagira ibitabo bandikamo abashyitsi.

Ati “Ibi abatabikora banyuranya n’amategeko […]. Inama rero nabagira, iyo amagenzura akozwe dufatanyije n’izindi nzego z’umutekano tugasanga bitubahirizwa, hafatwa izindi ngamba tukabasaba kuba bahagaritse ibikorwa bakabanza kubahiriza ayo mabwiriza.”

Uretse kuba kubahiriza amabwiriza agenga umutekano mu mahoteli cyangwa ahandi hacumbikirwa abashyitsi bigira uruhare mu gutuma abakiliya bumva batekanye, binorohereza inzego z’umutekano gutahura mbere abafite imigambi mibisha yo guhungabanya umutekano haba aho bacumbitse cyangwa mu karere muri rusange.

 

Dushimire Emmanuel

www.muburezi.com

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here