Igikenewe cyane si impapuro, ni amahirwe akomoka ku bumenyi – Min Mutimura

Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene atangaza ko muri ibi bihe urupapuro atari rwo rukenewe cyane ko ahubwo igikenewe ari amahirwe akomoka ku bumenyi.

Ibi Minisitiri yabivugiye mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri basoje ikiciro cya mbere cy’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro, ubwo yabazwaga niba hatashyirwaho ikiciro cya kabiri cya kaminuza muri ayo mashuri kugira ngo abayigamo bakomeze gutyaza ubwenge no kuvoma ubumenyi bwisumbuyeho.

Yagize ati: “Gahunda yo gukomeza kwiga irateganywa, ariko ikigezweho si impapuro babona mu ishuri ahubwo ni amahirwe akomoka ku bumenyi. Ni byo tuzabaha aya mahirwe ariko bamenye ko impapuro atari zo zishyizwe imbere.”

Minisitiri w’Uburezi abwira abarangije kwiga kujya batekereza icyo bavanye mu ishuri n’icyo bakwiye gukora mu kwiteza imbere kuko imyigire igezweho si urupapuro ahubwo ni amahirwe ukoresha akomoka ku bumenyi umunyeshuri yahawe.

Yasabye abanyeshuri kutita cyane ku mpapuro bahabwa zihanitse cyangwa zikomeye ko ahubwo ubumenyi bafite bakwiye kuba ari bwo babyaza umusaruro bagashyira mu bikorwa ibyo bigishijwe bagatera intambwe irenze ibyo bigishijwe.

Avuga ko basoje imyaka itatu mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bakaba bahawe “Advanced Diploma”, bizabafasha kuba umusemburo w’iterambere mu gihugu cyabo, binyuranye n’impamuro zihanitse umuntu yabona adafite ubumenyi.

Ababwira ko na byo bizashoboka ariko ko bakwiye kuba babyaza umusaruro amahirwe amaze kuboneka ya ziriya mpamyabumenyi  barimo guhabwa mu gihe gukomeza bitarashoboka, ariko ngo na byo biratekerezwaho.

Abanyeshuri basoje amasomo basaba gushyirirwaho ikiciro cya kabiri

Abanyeshuri basoje amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro basabye gushyirirwaho ikiciro cya kabiri cya kaminuza kugira ngo babashe kugira ubumenyi bwisumbuye mu mashami biga, bityo bazashobore guhatana ku isoko ry’umurimo bafite ubumenyi bwuzuye.

Uwitwa Muhire Fred avuga ko nyuma yo gusoza ikiciro cya mbere cya kaminuza bifuzaga gukomeza mu cya kabiri cya kaminuza ariko bakaba badafite aho gukomereza, ari na ho bahera basaba ko bashyirirwaho iki kiciro kuko basanga ari ngombwa gukomeza kwiyungura ubumenyi.

Yagize ati: “Dore nk’ubu tubonye impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cy’amashuri makuru, twari dukwiye gukomereza mu cya kabiri kugira ngo tugire ubumenyi budufasha guhatana ku isoko ry’umurimo. Dufite amahirwe yo guhatanira umurimo mu karere turimo k’Afurika y’Iburasirazuba, kujya ku isoko ryawo rero ukajya guhatana n’abakurusha ubumenyi ntibyakorohera, byari bikwiye ko ababishoboye bakomeza mu kindi kiciro ariko ntibirakunda, turasaba ko byakorwa.”

Kamanzi Enock na we ni umunyeshuri avuga ko biga imyaka itatu bagahabwa impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere cya kaminuza mu gihe abiga andi mashami atari ubuganga cyangwa “Engineering” bo biga imyaka itatu bagahabwa impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza.

Ati: “Ntituvuze ngo natwe twige itatu baduhe ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ariko nibura batwongerereho ikiciro na cyo tukige, nibashaka bagihe imyaka ibiri nta cyo bitwaye icyo twifuza ni ubumenyi.”

Kimwe na mugenzi we, Kamanzi arifuza gukomeza  amashuri mu kiciro cya kabiri cya kaminuza, akaba asaba ko byatekerezwaho na Minisiteri y’Uburezi ku bufatanye na RP bityo bakazemera kugaruka gukomeza mu gihe ikiciro cya kabiri cyaba kibonetse.

source: imvahonshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here