Kamonyi: Inama rusange yahuje aba motari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwa coctamoka , barishimira ibyo bagezeho.

Hakunzwe kumvikana hirya no hino amakoperative yaba motari batwara abagenzi kuri moto,avugwaho amakimbirane ashingiye kumafaranga yabanyamuryango, iyi COCTAMOKA ni koperative ikorera mu karere ka kamonyi , ikaba yo itandukanye nizo zindi zirangwamo amakimbirane ninyerezwa rya ha nahato ry’umutungo w’abanyamuryango,iyi koperative yabonye ubuzima gatozi ku itariki ya 3 kamena 2009.
Abanyamuryango bakaba bo barishyiriyeho ubuyobozi bubanogeye kandi bakaba bo icyo bagamije ari iterambere rirambye, koperative coctamoka igizwe n’abanyamuryango basaga 350,igabanyijemo amasibo icyenda.
Mu nama rusange yabahuje kuri uyu wagatatu tariki ya 30 ukwakira 2019 yarigamije kugaragariza abanyamuryango ibyo bakoze mu mwaka barangije banategurira hamwe ibigiye gukorwa muri uyu mwaka ugiye gukurikira.
Muri iyi nama rusange kandi hari hatumiwemo abayobozi batandukanye, hagamijwe kugirango abanyamuryango bibutswe ibyo bagomba kuba bujuje kugirango bakore akazi kabo batekanye.
Ruhinda Felix, ni umuyobozi ushinzwe imyitwarire ya ba motari ku rwego rw’igihugu,n’umutekano wabo mu muhanda ati” umu motari wifuzwa muri iki gihe , ni ukora kinyamwuga,yakomeje abwira aba motari bagize koperative COCTAMOKA ko koperative yabo igomba kuba itajegajega, ifite ubuyobozi buhamye, yongeye kandi kubibutsa urwego rushinzwe imyitwarire yaba motari kubu rutakitwa sekirite cyangwa se inkera gutabara nkuko babivuga ahubwo ubu rukaba ari urwego rushinzwe discipline mu ndimi zamahanga, yasoje abamenyesha bimwe mubyangombwa bihanwa na traffic police nibihanwa na koperative avuga ko bitagakwiye kugira aho bihurira.Iyi nama rusange abamotari bakomeje kwibutswa kubijyanye no kwizigamira , bifashishije ikigega cyashizweho na nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Kagame Paul cyitwa “Ejo heza”, bashishikarizwa kuba bakurikiza amabwiriza yacyo murwego rwo kugirango bagire ubuzima bwiza kandi bufite intego.

Ndayishimiye Israel, ni Perezida wa koperative coctamoka yabajijwe ku bibazo bikunze kugaragara muba motari , avuga ko abanyamuryango bahura nibibazo bitandukanye , asububiza ko hagenda habaho gukorerwa ubuvugizi,babishyikiriza ababakuriye kurwengo rwigihugu ubundi ibyo bibazo bigakemuka,akomeza avuga ko ntamunyamuryango ufite ikibazo muri koperative ayoboye ari naho avuga ko nka coperative baharanira guhuza imbaraga bakarwanya ikibi cyabatandukanya , banatangira amakuru kugihe aho babonye bitagenda neza ku nzego zibakuriye.
kubjyanye na amande acibwa abanyamuryango yumurengera avuga ko bitagakwiye kubaho , ko rwose naho bigaragara ko ababikora bakwiye guhanwa,asobanura ko amafaranga ya amande atagomba kurenga ihumbi bitatu byamafaranga yurwanda.

umuyobozi wa koperative COCTAMOKA

ubu iyi koperative ikaba ifite inzu yayo ikoreramo , ikaba ifite n’ikibanza kirimo ishyamba, bakaba babara umutungo usaga miliyoni 34 , ariho bafite igitekerezo cyo kwagura ibikorwa,aho biyubakira salle izajya ibafasha mukwinjiza amafaranga yewe naba motari bakabasha kuba baharebera numipira babarinda kujya muri zangeso mbi zituma bahomba,asoza asaba RCA, kuba babagenera amahugurwa ku bayobozi bayobora ama koperative murwego rwo kogera ubumenyi bwabo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here