Itorero ADEPR  bamwe bishimiye ifungwa rya Rev Karangwa John none nyobozi yose igiye kweguzwa

Umunyarwanda yabivuze ukuri ngo wanga uguguna igufwa ukazana urimira bunguri, ibi rero nibyo byugarije itorero ADEPR kuva bakwigaragambiriza gukuraho Rev Usabwimana Samuel akabeshyerwa ibyaha bibaho ni ibitabaho akeguzwa akimwa n’umwanya wo gusenga.

komite nyobozi y’ADEPR isengerwa mu gihe cyo gutangira imirimo mishya[photo archieves]

Ingoma ya Rev Sibomana Jean yo yavuyeho irezwe ibirenze ibyo yareze iyo yasimbuye irafungwa Tom Rwagasana ibye bitezwa cyamunara. Rev Karangwa John umuyobozi wungirije mu itorero ADEPR  wafunzwe

Icyo afungiye ntikirajya ahagaragara kuko urukiko rutaramuhamya icyaha, aha ntacyo twabitangazaho, ahubwo turareba uko abakiristu ba ADEPR babibona ni uko babivuga kuko bagira bati”none niba nta bugambanyi burimo ko Rev Karuranga Ephrem uyobora ADEPR ku rwego rw’igihugu we atabazwa impamyabumenyi nawe ko yiyamamaza yavuze amashuri yize agaragaza  icyiciro cya Kaminuza  nyuma igihe abarangije muri Kaminuza ya ADEPR agaragara mubali kwambara nu banyeshuli barangije kwiga.

Ikindi kivugwa muri ADEPR ni ikibazo cyagaragaye igihe nyobozi yirukana njyanama bikarangira RGB urwego rw imiyoborere rushinzwe amadini n’amatorero rugaruye njyanama. Ikindi gicu kibuditse cyabaye hagati ya Karangwa na Gatemberezi tukazabibagezaho ubutaha kuko umwe mu bakozi ba ADEPR yadutangarijeko ifungwa rya Karangwa John rizasenya nyobozi hakajyaho indi.

Umukiristu umwe we yatangajeko  ubugambanyi bukorerwa muri ADEPR budakwiye umuntu usenga, yewe nudasenga ntibimukwiye  bityo hakaba hakwiye guhuriza ku nyigisho y urukundo none bo byaranze bakaba bafashe icyemezo cyo kuzigira muyandi matorero.

Abasesengura urwangano ruri hagati muri nyobozi ya ADEPR ni gukoresha umutungo nabi bishobora gufunga bose ntawuvuyemo nkuko nabo basimbuye bafunzwe n, ubu bakaba bagikurikiranwa. Abandi nabo bakurikirana ADEPR barasanga nyobozi yose yegura kuko bananiwe gusenga bahitamo gufungishanya. Ubutaha tuzabagezaho uko bihagaze hagati muri nyobozi ya ADEPR nicyi buri wese akekwaho.

nsabimana francois

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here