Itorero ADEPR ishyamba rikomeje kugurumana abakirisitu bagasaba nyobozi kwegura

Gatemberezi Muzungu Paul SG. ADEEPR[photo net]

Ivugabutumwa rishingiye kuri bibiliya no kwemera Yesu kirisito byarangwaga mu itorero rya ADEPR mu bihe byo hambere, ariko ADEPR y’ubu iyobowe na Rev.Karuranga Ephrem agiriwe inama n’umunyamabanga we Gatemberezi abifashijwemo n’umucunga mutungo we Umuhoza Aurea bivugwa ko birengeje mugenzi wabo Rev.Karangwa John umaze igihe afunze.

Gatemberezi Muzungu Paul SG. ADEEPR[photo net]
Iyi komite ikigabirwa kuyobora ADEPR yari yahawe inshingano zo kubaka ubumwe mu bakirisito, bakirinda gukoresha umutungo nabi, gusa ngo ibi siko byaje kugenda kuko bagabye ibyakwitwa ibitero ku bapasiteri bitwaga ko ari inshuti za Tom Rwagasana warumaze gufungwa.

Bamwe mu baparuiteri bashyizwe mu kiruhuko k’izaburu igitaraganya,  ntibyaciriye aho kuko birengeje Rev.Sebadende Emmanuel babanje kumucunda ayikoba.

Iyi nyobozi yakomeje gukora amakosa kugeza ubwo abakirisito bishyira hamwe bakandikira urwego rwa Leta rushinzwe amatorero n’amadini arirwo RGB barusaba ko rwakeguza Rev.Karuranga Ephrem na bagenzi be, ibi ntibyakozwe kuko hari hakiri kare hakirebwa ko iyi komite yakwikosora.

 

Abapasiteri n’abakirisito twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yajya ahagaragara kubera umutekano wabo badutangarije ko hagati muri Nyobozi ya ADEPR harimo ibibazo bikomeye by’urwikekwe n’ibindi byari byihishe byatangiye kugaragara urugero bati “nk’ifungwa rya Rev. Karangwa John, aho yashinjwe ibyaha bitandukanye kugeza nubwo bamushinja ko ngo yafashe imashini isya amabuye y’itorero akayikodesha ku giti ke kandi bagenzi be batabizi.”

Abo bapasiteri bakomeje badutangariza ko igihe perezida w’inama y’ubutegetsi Kayigamba ahagarikwa ari agakino kari kakozwe na Gatemberezi

Bagize bati “Kayigamba yahagaritswe ku gakino kakozwe na Gatemberezi biturutse ku mpamvu z’uko batumvikanaga kuva na kera, ahubwo amwandikisha mu binyamakuru ingenzinyayo.com na gasabo.net bikaba ibi akaba yarabikoze ari ukorosa amakosa bamukoreye bamuhagarika mu buryo bunyurangije n’itegeko.”

Uwitwa Mbanda wayoboraga Dove Hotel ya ADEPR yafashwe akekwaho kwaka ruswa aranafungwa muri gereza i Mageragere yaje kurekurwa akaba akukirinwa ari hanze gusa kubera ko ari mwene wabo na Gatemberezi akaba agiye kumuha gucunga Hotel ya ADEPR iri mu karere ka Rubavu.

Abandi bakozi bakora muri ADEPR ubu nabo bari ku nkeke babwirwa ko Shebuja Karangwa John naramuka afunzwe agakatirwa ko bazirukanwa.

Twagerageje gushaka Gatemberezi kugira ngo tumubaze ibimuvugwaho byo kutabana neza na bagenzi mu iterero rya ADEPR ntiyagira icyo adutangariza.

Abakirisito barasaba ko hakurikijwe umwuka utari mwiza muri komite Nyobozi kugeza mu bapasiteri, abareberera ADEPR basaba Karuranga Ephrem na Gatemberezi kwegura  amazi atararenga inkombe ngo bisatire n’abakirisito.

Nsabimana Francois

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here