Me. Zitoni claver ashobora gusezererwa mu kipe ya Rayon Sports kubera kuyiburanira imanza igatsindwa

Me. Zitoni umunyamategeko w'ikipe ya Rayon sports[photo archieves]

Ikipe ya Rayon sports ni imwe muzikunzwe hano mu Rwanda kuko ariyo ifite abafana benshi ariko ikaba inavugwamo ibibazo by’ingutu binayishora mu manza  mu inkiko ikazitsindwa.

Me. Zitoni umunyamategeko w’ikipe ya Rayon sports[photo archieves]
Muri iki gihe ikipe ya Rayon sports igomba kwishyura Ndayishimiye Eric alias Bakame wahoze ari umukinnyi wayo akaza kwirukanwa mu buryo bunyuranije n’amategeko nawe akiyambaza inkiko kugira ngo arenganurwe, bikarangira ahawe ubutabera ikipe ya Rayon sports igacibwa miliyoni zirindwi n’ibihumbi magana inani(7800000 frw).

Iyirukanwa rya Bakame Me. Zitoni yarigizemo uruhare kuko yashutse Muvunyi amwereka ko nta tegeko ryishwe, kandi ryari ryishwe kuko Bakame yari afite amasezerano nk’umukozi wa Rayon sports.

Urundi rubanza Me. Zitoni yashoyemo Rayon sports nurw’umutoza Ivan wirukanywe nawe afite amasezerano y’akazi yari atararangira.

Ahandi Me. Zitoni yagaragarije ko adakwiye kuba umunyamategeko w’ikipe ya Rayon sports naho FERWAFA yahannye umukinnyi Sarpong aho yashinjwe kuzamura urutoki rusuba izindi amaze guhabwa ikarita y’umutuku ku mukino wari wabahuje n’ikipe ya Sunrise Fc.

Me. Zitoni ntabwo yitabiriye iburana muri FERWAFA birangira Sarpong ahawe igihano, ibi bigatuma hagomba gushakwa undi munyamategeko uzajya wunganira ikipe ya Rayon sports mu bibazo bitandukanye .

Abafana ba Rayon sports bo baragira bati “ninde wakwibagirwa Me.Zitoni mu kwezi kwa kabili 1998 yirukana umutoza Raul Shungu akambuka mu gihugu cya Tanzania.”

Ibibazo byabaye hagati ya Muvunyi Paul nabo bise Inyeshyamba byari byacuzwe na Me. Zitoni, kandi n’ubu ibibazo byugarije ikipe ya Rayon sports abiri inyuma kuko ahora ashaka abo ayobora batareba imbere n’inyuma.

Hakenewe umunyamategeko uziba icyuho kiri mu ikipe ya Rayon sports

muburezi.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here