Ikipe ya Rayon Sports igurishwa ry’abakinnyi riteje urwikekwe hagati ya Munyakazi Sadate na komisiyo ibishinzwe

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports[photo archieves]

Impamvu ingana ururo, aha hakaba ariho hakije umuriro hagati ya perezida wa Rayon Sports Munyakazi sadate na Komisiyo igura akanagurisha abakinnyi iyobowe na Migambi Gerard.

Munyakazi Sadate, Perezida wa Rayon Sports[photo archieves]
Muri iki gihe biravugwa ko Munyakazi Sadate yashyize ku isoko abakinnyi bagera kuri 5 agiye kugurisha kugiti cye komisiyo ibishinzwe itabizi, ubwo twagerageza gushakisha amakuru y’iryo gurishwa ryabo bakinnyi twamenye ko harimo Kimenyi Yves, Rugwiro Herves, Iragire saidi, Sarppong Micheal na Jules Ulimwengu.

 

Ibi bikaba byamaze gusakara kugeza nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangiye kwizeza bamwe mu bakinnyi bo muyandi makipe akinira hano mu Rwanda ko bazabagura nabo bakabona inzira igana gukina hanze.

Amakuru ava mu nshuti za Migambi Gerard, Perezida wa komisiyo w’ugura n’igurisha ry’abakinnyi mw’ikipe ya Rayon sports arahamya ko hagati ye na Munyakazi Sadate ibintu bitameze neza kubera ko akora ibintu mu bwiru abo bakorana  batabizi.

Abasesengura basanga Munyakazi agurishije abakinnyi nk’uko Muvunnyi yabagurishije.

Abakurikiranira hafi Rayon Sports bakitegereza ibiyikorerwamo barasanga ikwiye gutabarwa amazi atararenga inkombe.

Iyi komite iyoboye ikipe ya Rayon Sports umunsi ishyirwaho na Muvunyi Paul benshi barayinenze cyane ko bari bazi imico itari myiza yagiye iranga Munyakazi Sadate harimo nko kuba yarayoboye Bank y’abaturage ya Kinazi mu karere ka Ruhango aho yaguriye inka abaturage zikaza gupfa.

Iyi komite ntibyateye kabiri kuko Munyakazi yirukanye abo bari bafatanije kuyobora ikipe kugira ngo ayisigarane wenyine ubundi ayikoreshe ibyo yifuza nkuko ari kubikora.

Munyakazi yaje kubeshya ko azakorana na Bank of Africa none byaranze kuko yabuze amafaranga yo gushyiramo.

Ikindi kibazo kuyobozi bwa Munyakazi ni abakinnyi bari mu Ikipe ya Rayon Sports bakaba batarishyuwe kugeza nubu.

Amakuru atugeraho ni uko bagiye gukina umukino wa Heroes yabasezeranije ko abahemba ukwezi kwa cumi na kumwe ntayabahawe bakaba nubu bari bamubwiye ko badakina Umukino wa Mukura VS, akaba yababwiye ko abishyura nyuma y’umukino.

Mukandayisenga Julienne

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here