Hari ibihano byahabwa umunyeshuri bikamufasha kuruta kumukubita- Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yavuze ko gukubita ikibando umunyeshuri atari bwo buryo buboneye bwo kumucyaha ahubwo ko hari ibindi bihano bikwiye kongerwamo imbaraga binafasha ubihawe kugira icyo yiyungura cyangwa akacyungura abandi.

Dr Ngirente yabigarutseho kuri uyu wa 18 Ukuboza 2018, nyuma y’igitekerezo cyatanzwe n’umwe mu rubyiruko rusaga 3000 rwitabiriye Youth Connect Convention cyangwa Inkera y’Imihigo y’Urubyiruko, agaragaza ko gucyaha umunyeshuri bimufasha mu buzima bw’ahazaza.

Uwitwa Mujawashema Yvette urangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, ishami ry’uburezi yavuze ko iyo urebye usanga hari ikintu cyagabanutse ku burere bw’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri rusange bitewe n’uko batagikubitwa akanyafu.

Ati “Iyo urebye usanga abana biga mu mashuri bato n’ayisumbuye hari ikintu cyahindutse ugereranyije n’uko twize bimeze. Twize umwarimu ashobora kuguha igitsure nawe ukamwubaha cyangwa ugakurikira, uvuga uti ni umuntu ukomeye ariko muri iki iki gihe abarimu bahawe amabwiriza ko nta mwana ukwiye guhabwa igitsure kirenze.”

Ati “Aho tugeze ni uko twigiye ku gitsure, ariko kuba kitakibaho cyane cyane mu mashuri mato, kuko ariho uburezi buhera, ndumva ari ikibazo.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente yavuze ko gukubita umwana atari igihano gikwiye kwimakazwa kuko uretse kubabaza umubiri nta rindi somo gisigira ugihawe.

Ati “Twumva ntawe ukwiye gukubita umwana ariko nanone guhana umwana mu buryo busanzwe turabizi, hari ibihano byinshi bikwiye guhabwa umwana w’umunyeshuri.”

Dr Ngirente yatanze ingero z’ibihano byajyaga bihabwa umunyeshuri wakoze amakosa nko gusabwa kwandika inshuro 100 ijambo risanzwe rimugora kuryandika. Ati “Urumva ukoze igihano ariko uraba unize.”

Yatanze urugero ku bindi bihano bikunze guhabwa abanyeshuri bakosheje bikwiye kongerwamo imbaraga, akenshi usanga bitagamije guhana gusa ahubwo binamufasha kongera ubumenyi cyangwa gutanga undi musanzu, nk’ibyo gukora isuku mu ishuri cyangwa mu kigo.

Ati “Hari ibihano umwana wamuha, bituma yiyubaka kurusha kumukubita ikibando.”

Minisitiri w’Uburezi Dr Mutimura Eugene, yashimangiye ibyo Dr Ngirente yasubije, avuga ko abana bakwiye guhabwa uburere ariko nanone badakomerekejwe.

Ati “Icyo dukangurira abarezi ni ukugira ngo begere abana bacu babahe uburere bwiza kugira ngo bagere nk’aho Mujawashema ageze ariko hatabayeho kubakubita inkoni cyangwa kubakomeretsa.”

Amabwiriza ya Minisiteri y’Uburezi yo muri Gicurasi 2017 yashyizeho imirongo migari ishingirwaho n’ishuri mu gushyiraho amategeko ngengamikorere y’ishuri ry’incuke, iribanza, iryisumbuye, iry’inyigisho rusange n’ubumenyingiro, mu ngingo ya 26 avuga ko ibihano bigomba gutangwa hakurikijwe ikigero cy’imyaka umwana arimo.

Hari aho iyo ngingo igira iti “Kirazira gukubita, kubabaza umubiri mu buryo ubwo aribwo bwose, gusesereza gutuka no gutesha agaciro uwakoze ikosa.”

Ayo mabwiriza anavuga ko iyo igihano cyemejwe ari icyo kwirukana uwakoze ikosa, kibanza kwemezwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ishuri riherereyemo kandi bikamenyeshwa ubuyobozi bw’Akarere.

source:igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here