HATANGIJWE GAHUNDA NSHYA MU MASHURI MU KUBUNGABUNGA IBIDUKIKIJE

Kuri uyu wa kabili tariki ya  17 ukuboza 2017 I Kigali habereye inama nyungurana bitekerezo yateguwe na ARCOS hagamijwe gutangiza gahunda nshya mu mashuri hagamijwe impinduka mu kubungabunga ibidukikije.

ARCOS ni umuryango utegamiye kuri leta washinzwe mu mwaka 1995 ukaba umaze imyaka hafi 25 ukorera mu bihugu by’ibiyaga bigari harimo Uganda, Rwanda, Tanzaniya,u Burundi ndetse na Zambia aho ukora gahunda nyinshi ariko bakibanda mu kurengera ibidukikije n’iterambere rirambye.

Ni muri urwo rwego Arcos ikigo cy’Igihugu cyita ku Bidukikije (REMA), Minisiteri y’Uburezi n’iy’Umutungo Kamere n’abandi bafite aho bahurira n’ibidukikije batangije gahunda nshya ya eco schools.

Iyi gahunda ya eco schools ni umushinga uri muri gahunga mpuzamahanga y’uburezi ukorerwa mu bihugu 67 u Rwanda rukaba rubaye u Rwanda urwa 68 uyu mushinga ukorerwamo,iyi gahunda ifasha uburezi mu kugira uruhare mumyigire y’umunyeshuri mu gufasha guhindura ubuzima bwaho atuye mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije.

Abanyeshuri,abarimu ndetse n’ababyeyi bazasobanurirwa uburyo bwo kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima aho bazigishwa kubibungabunga kugeza no mu miryango bakomokamo.

Mu bizakorwa harimo guhugura abanyeshuri n’abarimu ku bijyanye no kurengera ibidukikije nibizarangirira aho hazakorwa amatsinda azahurizwamo abanyeshuri, abarimu ndetse n’ababyeyi aho bazaza baganirira hamwe ngo barebe ibyo bakora mu kurengera ibidukikije.

KANYAMIBWA Sam Umuyobozi mukuru wa ARCOS

Umuyobozi mukuru wa ARCOS yavuze ko kwigisha abanyeshuri kubungabunga ibidukikije bigomba kutarangirira ku kigo ahubwo bikagera naho batuye.

Yagize ati muriyi myaka ine twihaye tuzaganiriza abanyeshuri abarimu ndetse n’ababyeyi kuburyo  iyi gahunda batangiye gahoro gahoro mu rwego rwo kubanza guhindura imyumvire y’abana mu rwego rwo kugirango ibigo twahisemo nibimara kubikora neza n’ibindi bigo bizabonereho.

Akomeza avuga ko abafatanyabirwa nuguhuriza hamwe buri nzego zose yaba iza leta ndetse n’abikorera kugirango iyi gahunda izagende neza hagamijwe imikurire y’umwana agakura azi neza ko afite inshingano zo kwita ku bidukikije.

Source: umusanzunews

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here