Kigali: KOICA yagaragaje imishinga ya TVET yakozwe

Abayobozi ba KOICA, MINEDUC na MYICT bashimye uruhare rwa Guverinoma mu gushishikariza urubyiruko kwiga imyuga TVET (Foto Bunani Happy)

Ubuyobozi bw’Ikigo mpuzamahanga cya Korea gishinzwe ubutwererane mu Rwanda (KOICA), bwagaragaje imishinga yakozwe mu guteza imbere amashuri y’imyuga (TVET Schools) ndetse n’indi mishinga igiye gukorwa mu gihe k’imyaka 5, ikazatwara miriyoni 5 z’Amadorari y’Amerika.

Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, Myung Keun Choi, yagaragaje ko umushinga warangiye ujyanye no kubaka ubushobozi bw’abazigisha muri TVET, watangiye mu 2014 ukarangira 2019 utwaye miriyoni 5 z’Amadorari y’Amerika.

Avuga kandi ko uyu mushinga wakozwe mu byiciro bibiri, ikiciro cya mbere kikaba cyarakozwe mu 2014-2017 kikarangira gitwaye miriyoni 1.22 z’Amadorari y’Amerika, mu gihe ikindi cyatwaye miriyoni 3,78 z’Amadorari ari nacyo ngo cyarangiye mu 2019.

Myung Keun Choi, Umuyobozi wungirije wa KOICA mu Rwanda, ashimangira ko uyu mushinga wagize uruhare mu iterambere, ikindi Guverinoma y’u Rwanda ikaba yarashyizemo imbaraga hakaboneka abanyeshuri.

Yagize ati “Umushinga wakozwe neza ariko turashimira Guverinoma y’u Rwanda yashishikarije abanyeshuri kwiga imyuga mu rwego rwo guteza imbere ikiciro cy’abikorera, kongera inganda, ubwikorezi, ubukerarugendo, n’ibindi.”

Avuga ko umushinga uzatangira mu 2021 ukazarangira mu gihe k’imyaka 5, ugamije kongerera ubushobozi abarimu n’abanyeshuri, kubaka ishuri rya Rwanda Coding Academy ndetse no gukora integanyanyigisho n’ibindi bikazatwara miriyoni 5.8 z’Amadorari y’Amerika.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, Mulindwa Samuel, avuga ko hari imishinga itatu bafatanyamo na KOICA harimo uwo irangije wari ugamije kubaka ubushobozi bw’abantu bigisha mu mashuri ya TVET.

Agaragaza ko wari umushinga w’Amadorari y’Amerika miriyoni 5 (amafaranga y’u Rwanda arenga miriyari 4.5) aho bahuguye abazigisha abandi 1,700 ngo banashyiraho uburyo bushya bujyanye n’imyigishirize mishya muri TVET ariko ngo bahugura n’abantu bagombaga kwigisha muri TVET.

Yagize ati: “Bageze nibura kuri 40% mu mashuri yose yigisha TVET byumvikane ko 60% batigeze bayageramo ariko si byo byari biteganyijwe na mbere. Tukaba twishimiye ko ibyari bigambiriwe muri uyu mushinga byose byagezweho kandi ku gihe kandi bikaba bifite aho bikuye TVET biyiganisha ku rundi rwego.”

Avuga ko icya kabiri ari uko KOICA yubatse ishuri ryatwaye amadorari y’Amerika arenga miriyoni 5.8 rikaba ryaratangiye no gukoreshwa, akaba ariyo mpamvu ngo bongeye kuganira ku mishinga ibiri iri imbere, umushinga umwe ukaba uzatwara miriyoni 8 z’Amadorari y’Amerika ukaba uzatangira mu 2021.

Claudette Irere, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, avuga ko KOICA mu nshingano yayo harimo kubaka ubushobozi bw’abana b’Abanyarwanda mu byerekeranye no gukora porogaramu za mudasobwa.

Yagize ati “Byagaragaye ko porogaramu nyinshi dukoresha tuzikura hanze cyangwa se n’izo dufite tukaba aribwo tukizitangiza, bikagaragara ko tudafite ubushobozi buhagije.”

Akomeza avuga ko umushinga w’ishuri rya ‘Rwanda Coding Academy’ bawukoranyeho na Minisiteri y’Uburezi bityo bashyiraho ishuri ryatangiye gukora umwaka ushize wa 2018, ariko ngo banarishyiramo abanyeshuri bafite amanota meza mu mibare (Mathematics) n’ubugenge (Physics) bityo iri shuri ritangirana n’abanyeshuri 60

Source: imvahoshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here