Kagame yasabye ko ikibazo cy’abakora ingendo ndende bajya kwiga cyakemurwa vuba

Perezida Paul Kagame yasabye ko hakemura ikibazo k’ingendo ndende abana bakora bajya ku ishuri

Kumunsi wa nyuma w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano,  mu biganiro byagarutsweho bigamije iterambere mu nzego zitandukanye z’ubuzima bw’igihugu harimo n’irebana n’imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko mu burezi avuga ko ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende bajya kwiga cyakemurwa vuba.

Umwe mu barezi wo mu karere ka Nyagatare Mukamusoni Claudette yagaragarije Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ikibazo kibangamiye urwego rw’uburezi kirimo icy’abana bo muri ako karere bakora ingendo ndende bajya kwiga, inzego bireba zakemura icyo kibazo.

Perezida Kagame yasabye ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse na MINEDUC gukorana ku buryo icyo kibazo cyaba cyakemutse bitarenze imyaka ibiri.

Ku byerekeranye n’icyo kibazo, Umukuru w’Igihugu  yabwiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente na  Minisitiri w’Uburezi, Dr Mutimura Eugene, ko icyo ari ikibazo kidasaba gufata igihe kingana n’imyaka itanu, ko kigomba kubonerwa igisubizo mu buryo bwihutirwa, aho yibukije ko hari n’amafaranga yatanzwe na bamwe mu bafatanyabikorwa nka Banki y’Isi yo gufasha mu rwego rw’uburezi.

Perezida Kagame ati “Ndifuza ko Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Uburezi mubishyira mu byihutirwa mu bikwiye kwitabwaho vuba bikarangira rwose nta mpamvu ko icyo kibazo cyahora kigaruka,  icyo kibazo cy’abana bakora ingendo ndende bajya kwiga  Minisiteri y’Uburezi igomba gukorana n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kikabonerwa igisubizo bitarenze imyaka ibiri cyangwa itatu.”

Umukuru w’Igihugu yibukije ko hari uburyo butagoye bwafasha mu gukemura icyo kibazo. Ati “Hari uburyo bwinshi buzwi bwakozwe buhendutse kandi butagabanya uko ayo mashuri aba asa cyangwa ameze hakoreshejwe ibintu bitandukanye, ngira ngo mu mateka y’imyaka itanu ishize byagiye bigaragara. Ndibuka neza ko hari uburyo bw’amafaranga yatanzwe na Banki y’Isi, mukore ibishoboka icyo kibazo gishyirwe mu byihutirwa  ibyumba by’amashuri y’abana bagomba kwigiramo biboneke vuba.”

Mukamusoni Claudette wagaragaje icyo kibazo yashimye Perezida Kagame kubera iyindi ntambwe mu rwego rw’uburezi kubera ko, nta mwana ukigira munsi y’ibiti,  biturutse ku busabe bw’abaturage,  bo muri ako karere ka Nyagatare, no kuba umubare w’abanyeshuri bahiga  wariyongereye.

Ku birebana  n’icyo kibazo,  Minisitiri w’Uburezi Dr. Mutimura Eugene, yijeje Umukuru w’Igihugu ko iki kibazo hagiye kugira igikorwa kizabe cyakemutse mu myaka ibiri gusa,  akomeza yibutsa ko kizaba kije gisanga ibindi byamaze gukorwa  mu kongera ibyumba by’amashuri mu gihugu.

Ati “Nyakubahwa Perezida iki kibazo kizaba cyarangiye mu myaka ibiri, mu byamaze gukorwa  nko  mu myaka nk’ibiri ishize tumaze kubaka ibyumba birenze 3850, ariko uyu mwaka dufite gahunda yo kubaka ibyumba birenze 4700. Hari uturere twihuse cyane nka Gicumbi, Gisagara, Nyagatare, Burera n’ahandi, turizeza ko ikibazo cy’abana bagenda ingendo ndende dukurikije umurongo muduhaye kiba cyakemutse mu myaka ibiri.

Mu butumwa busoza Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, Perezida w’u Rwanda yasabye abayobozi ko buri wese agomba kumva no kuzirikana inshingano afite, kandi zigashyirwa hamwe kuko asanga bafatanyije n’abandi banyarwanda hari kinini cyagerwaho.

Ati “Byose bishingiye ku bushake n’imbaraga z’Abanyarwanda, ibyinshi  igihugu  kifuza byagerwaho.”  Perezida Kagame akaba yasoje yifuriza umwaka mushya wa 2020 Abanyarwanda bose  ko ari umwaka uzaba mwiza kurusha uwatambutse, ariko asaba abayobozi ko ibyiza abifuriza muri 2020 bizagerwaho ari uko abantu bahagurutse bagakora.

Source:imvaho

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here