Abarimu basabwe kwigisha amateka y’ukuri ashingiye ku murage w’u Rwanda

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero (NIC), Lt Col Désiré Migambi, yasabye abarimu kwigisha amateka afitiye igihugu akamaro kandi ashingiye ku murage w’u Rwanda kuko hari aho usanga agorekwa kubera inyungu z’abayanditse.

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu ubwo yatangizaga Itorero ry’Abarezi bigisha amateka mu mashuri yisumbuye riri kubera mu Karere ka Nyanza.

Yabibukije ko amateka y’u Rwanda yaba meza cyangwa mabi hari byinshi yigisha abenegihugu bityo agomba kubahwa kandi akarindwa abagamije gusenya.

Ati “Twabatumiye muri iri torero, tugamije gusuzumira hamwe, mwe nk’abarezi mwigisha amateka, uko twanoza imyigishirize y’amateka, uko twanoza uburyo twigisha amateka y’u Rwanda, bikozwe kandi bishingiye ku bumenyi bw’Abanyarwanda bazi igihugu cyabo n’amateka yacyo.”

Lt Col Migambi yasobanuye ko kubera ingaruka z’ubukoloni, byinshi mu bihugu bya Afurika byigisha amateka yabyo yanditswe n’abakoloni ndetse hamwe na hamwe ugasanga yigishwa nabi.

Ati “Bene iyo mikorere yatumye bamwe muri mwe mwigisha amateka y’u Rwanda agoretswe ku bushake, ku nyungu za politiki mbi ishyira imbere iheza n’amacakubiri, bikaba byari iturufu y’abanyepolitiki bagamije inyungu zabo bwite, aho kwita ku nyungu z’u Rwanda n’iz’Abanyarwanda.”

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Ndayambaje Irené, yibukije abarimu b’amateka ko baje mu itorero kugira ngo baganire uko amateka y’u Rwanda yakwigishwa uko bikwiye bashingiye ku mfashanyigisho zateguwe na REB; abasaba guhindura imyunvire ijyanye n’ibyo baba barize bitari byo.

Dr Ndayambaje yababwiye ko ishyanga ritazi amateka nyayo ndetse n’umuco waryo rimeze nk’igiti kidafite imizi.

Yagize ati “Gusaza biravuna ndetse cyane ariko ikigoye kurusha byose ni uguheranwa n’amateka atari ayawe, kandi umuhanuzi mwiza w’ahazaza ni amateka y’igihe cyashize”.

Umwe mu barimu b’amateka, Mukakimenyi Mathilde witabiriye iryo torero aturutse mu karere ka Ruhango, yavuze ko biteguye kwigisha amateka atagoretse yafasha urubyiruko kubaka u Rwanda rwa none n’ejo.

Abarimu basabye REB ko yazita ku kubaha amahugurwa ahagije ndetse aho bishoboka bagategurirwa ingendoshuri bagasura ahari ibirari by’amateka hirya no hino mu gihugu.

Itorero ry’abarezi ryateguwe ku bufatanye bwa Minisiteri y’Uburezi; Ikigo gishinzwe guteza imbere Uburezi mu Rwanda na Komisiyo y’Igihugu y’Itorero.

Kuri iyi nshuro ryitabiriwe n’abarezi 1600, batorezwa mu karere ka Nyanza mu bigo by’amashuri bya Materi Dei; College de Christ Roi na College Louis de Monfort.

Abarimu 1600 nibo bitabiriye iri torero

Abarimu basabwe kwigisha amateka afitiye igihugu akamaro kandi ashingiye ku murage w’u Rwanda

Abarimu bibukijwe ko amateka y’u Rwanda yaba meza cyangwa mabi hari byinshi yigisha abenegihugu bityo agomba kubahwa kandi akarindwa abagamije gusenya

Abarimu bitabiriye itorero bari gutorezwa mu Karere ka Nyanza mu bigo by’amashuri bya Materi Dei, College de Christ Roi na College Louis de Monfort

Itorero ry’Abarezi bigisha amateka mu mashuri yisumbuye riri kubera mu Karere ka Nyanza.

Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo gutangiza itorero ry’abarimu bigisha amateka

source:igihe

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here