Abakobwa barakangurirwa kwiga amasomo ya za siyansi n’ikoranabuhanga

Abana b’abakobwa bagera ku 100 baturutse mu bigo 10 bya hano mu Rwanda bari mu mwiherero uzamara iminsi itatu, aho bari gushishikarizwa kwitabira kwiga amasomo y’ubumenyi(science) , imibare, ikoranabuhanga na Engineering (STEM),kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi binahuzwa n’isoko ry’umurimo.

Aba bana bagiye kwiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, bigaragara ko bamaze gusobanukirwa neza icyiza cyo kwiga amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga , kuberako baba bazi neza icyo bifuza kuzaba mu gihe baba barangije aya masomo.

Shima Shema Bella Bright ni umunyeshuri wiga muri Fawe Girls’ School, agiye mu mwaka wa kabiri avuga ko afite inzozi zo kuba umuganga w’inzobere mu kubaga uburwayi butandukanye, cyane cyane kuba yabasha guhindura umwijima w’umuntu akamuha undi.
Kuba hari abavuga ko amasomo ya za siyansi akomera, Shima we ntiyemeranya nabo kuko avuga ko muri rusange nta somo ryohora ahubwo ngo bitewe n’icyo umuntu ashaka aryiga kandi akaritsinda.

Agira ati “Siyansi sinavuga ko ikomera kurusha andi masomo, ntabwo wavuga ngo ubumenyi bw’Isi buroroha kuko butari muri siyansi ahubwo isomo ryoroha bitewe n’inyungu urishakamo.”

Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo ikorana n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (CNRU-UNESCO) Albert Mutesa avuga ko uyu mwiherero ugamije gukangurira abana b’abakobwa kwitabira kwiga ayo masomo yerekeranye na siyansi mu mashuri.

Mutesa akomeza avuga ko biteganyijwe ko aba bana bazajya muri laboratwari za mudasobwa bakerekwa ibijyanye n’amarobo (Robots), n’uburyo gahunda(Application) zo muri mudasobwa na telefoni zikorwa, bakaganirizwa n’abize STEM bafite icyo bagezeho mu rwego rwo kubatera inyota yo kwiga ayo masomo.

Umuyobozi wa Fawe Rwanda, Antonio Mutoro, avuga ko uburezi bw’umwana w’umukobwa buri gutera imbere mu Rwanda, ariko hakiri intambwe yo gutera ariyo mpamvu bakomeje gushishikariza abana b’abakobwa kwiga siyansi bahereye ku bagitangira amashuri yisumbuye.

Mutoro yakomeje ati “Bakeneye guhora babwirwa, bibutswa ndetse n’ababyeyi bakumva ko ariko bimeze, abarimu ndetse na bakuru babo bakumva yuko umwana w’umukobwa yakwiga nk’uko uw’umuhungu yiga kandi akabitsinda.”

Biseruka jean d’amour

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here