Amashuri nderabarezi agomba kugira umwihariko – Dr. Ndayambaje

????????????????????????????????????

Amashuri nderabarezi agomba kugira umwihariko utandukanye n’andi mashuri ari mu miyoborere ndetse no mu mikorere kuko agomba kuba igicumbi cy’uburere n’uburezi bukenewe mu mashuri yo mu Rwanda.

Byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, Dr. Ndayambaje Irené,  avuga ko kugira ngo bigerweho hari ibyemezo bikomeye byagiye bifatwa ku rwego rwo hejuru cyane cyane Inama y’abaminisitiri.

Agira ati: “Mu mashuri Nderabarezi ikintu cya mbere cyakozwe ni ukuvugurura integanyanyigisho yayo, kugira ngo tugire abana bayigamo bashoboye bazarangiza bashobora kwigisha neza ikiciro cy’amashuri y’inshuke ndetse n’amashuri abanza ariko tukanabategurira kuzakomeza n’ibindi byiciro by’amashuri bikurikira kubera ko integanyanyigisho bakurikiraga mbere, nta bwo mu by’ukuri yabahaga uburezi n’uburere bukenewe kandi navuga ko butabafunguriraga n’ayandi marembo  mu bindi byiciro by’amashuri”.

Akomeza avuga ko Integanyanyigisho yavuguruwe n’ibitabo biyiherekeza bimurikirwa abazabikoresha noneho nyuma bikaba bigomba kwandikwa ku bwinshi bamaze kugira icyo babivugaho niba hari icyo bakongeramo cyangwa bakuramo.

Ibi bikaba bigamije kugira ngo mu gihe bizaba bigeze mu mashuri bizorohe mu ikoreshwa ryabyo bitewe n’uko guhugura umuntu nabyo ari ingenzi kuko iyo umuntu umuhaye ibyo azakoresha ntumuhe urubuga rwo kuvuga ngo iki tuguhaye uzagikoresha muri ubu buryo, za mpinduka ushaka ntazo uzageraho.

Undi mwihariko mu mwaka  wa 2019 ni aho basohoreye amanota y’abize amashuri nderabarezi (TTCs ) icyarimwe n’amanota y’abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’abo mu kiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.

Uwo mwihariko ni ukugira ngo abo barimu na bo bazakore ikiciro cya kabiri k’ibizamini byinjiza abarimu mu mwuga w’uburezi. Byumvikana ko iyo umuntu agiye gupiganira akazi cyangwa agiye guhabwa akazi hari ikigomba kuba kigaragaza ko yarangije ikiciro cy’amashuri runaka.

Dr. Ndayambaje ati: “Ibyo ni byo byaduteye imbaraga zo kuvuga ngo twihutishe dipolome z’abanyeshuri barangije TTC kugira ngo nabo bazagaragare mu bizamini bigiye gukorwa kuko dukeneye ko binjira mu mwuga w’uburezi hakiri kare kubera ko hari za gahunda zitandukanye mu burezi”.

Akomeza avuga ko icyari kigamijwe ari ukugira ngo haboneke abarimu benshi bakenewe mu burezi bw’u Rwanda cyane cyane mu mashuri abanza aho dushaka kugira ngo dukureho gahunda yo kwiga ingunga ebyiri ku mwana mu mwaka wa 4 w’amashuri abanza nk’uko twari tumaze gukuraho kwiga ingunga ebyiri mu mwaka wa gatandatu n’umwaka wa gatanu w’amashuri abanza.

Ikindi ni ukugira ngo hakurweho ubucukike mu mashuri abanza ariko nabyo bigashoboka ari uko hari abarimu bahagije cyangwa se byaba ngombwa hagashyirwaho umwarimu urenze umwe  mu cyumba k’ishuri aho abana barenga 70.

Amashuri nderabarezi akwiye kuyoborwa n’abayobozi bafite ayo mashuri ku mutima kuko iyo uzatoza abarezi ugomba kugira indangagaciro zihariye.

Dr. Ndayambaje ati “Umwarimu wigisha mu mashuri nderabarezi agomba kugira ubumenyi, ariko agomba no kugira imyitwarire ikwiriye kubera ko n’iyo waba uri umuhanga mu byo wigisha ariko ukaba ufite imyitwarire ihabanye n’umwuga ukora kandi unatoza abo wigisha kuzakora urumva ko bitatugeza aho dushaka kugera”.

Ashimangira ko ibyo ari ibintu bigomba kubahirizwa, bigomba gukorwa kandi hifuzwa y’uko ari ibintu bigomba gukomeza. Yaboneyeho gusaba abayobozi b’amashuri nderabarezi n’abayobozi bashinzwe amasomo gukurikirana ko abarimu bafite bakora inshingano zabo, bazikora neza kandi ko bafite abarimu bashoboye muri ayo mashuri babyigiye.

Ati “Iryo ni ihame ridakuka kuko nta handi tuzakura abarezi b’amashuri y’inshuke ndetse n’abarezi b’amashuri abanza  atari mu mashuri nderabarezi ( TTCs ) bivuze ko muri TTC ari ahantu dushyize imbaraga cyane kandi mwanabibonye no mu mushinga wa Banki y’Isi ko amashuri nderabarezi yahawe umwihariko  ndetse n’ubufasha bwihariye. Ibyo byose ni byo byerekana ko mu by’ukuri amashuri nderabarezi agomba gukomeza kuba igicumbi k’ireme ry’uburezi dushaka muri iki gihugu”.

Yagarutse ku magenzura mu bijyanye n’imyigishirize ndetse n’imiyoborere avuga ko atazajya ategurwa ngo abarimu n’abayobora amashuri nderabarezi ngo bitegure ko abagenzuzi bagiye kuza. Ati “Hari ubugenzuzi bwo ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, ubugenzuzi bwo ku rwego rw’Uturere ndetse n’abagenzuzi b’uburezi bo ku rwego rw’Imirenge. Izo nzego zose zizakorana  ndetse n’abandi bayobozi twasabye ko twakorana kugira ngo n’abayobozi bakuru aho bagiye na bo bage bazirikana kurebera amashuri ariko by’umwihariko haba hari ishuri nderabarezi hafi y’aho bari bakajya babaza bati ese hano byifashe bite. Urwo ni rwo rugendo turimo dukora uko dushoboye kugira ngo tubone abarimu bashoboye, bakunze umwuga, kandi bazawitangira”.

Source:imvahoshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here